Prince Harry na Meghan Markle baburiwe kubera umutingito wibasiye Uburusiya

Prince Harry na Meghan Markle baburiwe kubera umutingito wibasiye Uburusiya

 Jul 30, 2025 - 17:19

Igikomangoma cy'Ubwongereza, Prince Harry n'umugore we Meghan Markle bari mu baburiwe kwitwararika kubera agace batuyemo ka Montecito muri California gashobora kwibasirwa na tsunami ivuye ku mutingito ukaze wibasiye Uburusiya.

Ni inzu ifite agaciro ka miliyoni 14$, iherereye mu Karere ka Santa Barbara, Montecito aho batuye kuva mu mwaka 2020, bava mu gihugu cy'Ubwongereza n'abana babo Prince Archie w’imyaka 6 na Princess Lilibet w’imyaka 4.

Ibi bije nyuma y'umutingito ukaze wibasiye Uburusiya wari ku  gibipimo cya magnitude 8.8 ahegereye neza ku mwigimbakirwa wa Kamchatka  ibyavuyemo  tsunami yibasiye bimwe mu bice byegereye inyanja ya Pasifike.

Ibice byibasiwe n'iyi tsunami cyane harimo Hawaii  ibirwa biri munya ya Pasifike bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Severo-Kurilsk, Sakhalin ndetse na Kamchatka ho mu Burusiya mu gihe abarenga miliyoni 1.9 mu Buyapani basabwe kwimuka.

Montecito agace iyi nzu ya Prince Harry na Meghan Markle iherereyemo gakora ku nyanja ya Pasifike ari byo byatumye abatuye muri aka gace ababishoboye bakavamo kugira ngo bataza gutungurwa na tsunami ikaze yakwibasira ibi bice.

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye abaturage bayo bose baturiye ibice bikora ku nyanja ya Pasifike kwitwararika kujya koga mu mazi no guhungira ahantu hari imisozi miremire aho bishoboka.

Prince Harry n'umugore we Meghan Markle bashyingiranwe mu mwaka 2018

Ikarita yerekana neza neza ho umutingito wabereye(Epicentre)