Ubwo Yatangizaga igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Paul Kagame yagarutse ku myitwarire ikwiye kuranga Abanyarwanda.
Perezida Paul Kagame yabwiye Abanyarwanda ko bakwiye kurwanirira ibyabo
Perezida Kagame yagize ati:"Ku Banyarwanda, ndabasabye, ntimukegurire undi muntu ubuzima bwanyu. Nyamuneka, mugire ubutwari bwo guhangana n'ibihe uko biri, ntimugashotore umuntu uwo ari we wese, ariko muhore murwanira ibyanyu.
Perezida Kagame yakomeje agira ati:"Ntimukemere ko hagira umuntu ubategeka uko mugomba kubaho ubuzima bwanyu kuko mu gihe mubyemera, uwo ni wo munsi mwatakaje ubuzima bwanyu, sinshobora kwinginga kugira ngo mbeho. Ntabwo nshobora gusaba umuntu uwo ari we wese kubaho.Tuzarwana, Niba ntsinzwe, ntsindwe. Ariko, hari amahirwe akomeye, ko uramutse uhagurutse ukarwana, uzabaho. Kandi uzabaho ubuzima bwiyubashye ukwiye, nk'uko undi wese abukwiye.
Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko bakwiye kugenga ubuzima bwabo
