Mu ijoro ryakeye Perezida Kagame yibukije mugenzi we wa Afurika y'Epfo Cyril Ramaphosa wavuze ko ingabo z'u Rwwanda RDF ari inyeshyamba ziri gufasha M23 ko ari ingabo z'Igihugu.
Ibi yabigarutseho mu butumwa yacishije kuri X asubiza Ramaphaso wari wahinduye ibyo bavuganye ubwo yari mu gikorwa cyo gushyingura ingabo z'Igihugu cye zaguye ku rugamba na M23 aho byose yabigeretse ku Rwanda.
Ramaphosa ati “Iyi mirwano yatangijwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ndetse n’inyeshyamba z’Ingabo z’u Rwanda, RDF, aho bihanganye n’Ingabo za Congo, FARDC. Bagabye ibitero ku ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa SADC muri RDC buzwi nka SAMIDRC.”
Yavuze kandi ko ibyo bitero byagabwe kuri SAMIDRC byatumye hapfa abandi basirikare bo mu bihugu biri muri ubwo butumwa nk’abo muri Malawi, Tanzania n’aba MONUSCO, agaragaza ko bazirikana abo babuze ubuzima ari na ko yihanganisha abo mu miryango y’ababuze ababo
Perezida w'u Rwanda asubiza kuri iyi mvugo ati "RDF ni igisirikare ntabwo ari inyeshyamba. SAMIDRC ntabwo ari ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro ndetse nta mwanya zifite muri ibi bintu.”
Umukuru w'Igihugu yanamuhamirije ko niba Afurika y’Epfo ishaka ubushotoranyi ku Rwanda na rwo rwiteguye guhangana n’ibyo bibazo mu buryo bukwiriye.
Afurika y'Epfo ikaba imaze gupfusha abasirikare 13 kuri uru rugamba, ibyatumye Ramaphosa arakara akavuga ko u Rwanda ari rwo rubiri inyuma.
Perezida Kagame yavuze ko yagiranye ibiganiro bibiri na Ramaphosa, harimo n'icyo bagiranye mu gitondo ku wa 29 Mutarama 2025, ariko avuga ko itangazamakuru ryo muri Afurika y'Epfo n'abategetsi b'iki gihugu ikiganiro bagikuye mu ngambo yacyo bakamuvugira ibyo atigeze avuga, bakongeramo ibinyoma byinshi, bakibasira u Rwanda.
Ati "Niba amagambo abayobozi babiri baganiriye agera mu matangazo agenewe rubanda agahinduka bigeze aho, birerekana uburyo ikibazo cya DRC kirimo gukemurwamo."
Perezida Kagame kandi yabwiye Ramaphosa ko ingabo za Afurika y'Epfo zitari muri RDC kurinda amahoro, ko zari ku rugamba zirwanya M23 kandi M23 ari abaturage ba RDC.
