Urabanza rwa Manchester United na Liverpool kuruca bisaba kurarama

Urabanza rwa Manchester United na Liverpool kuruca bisaba kurarama

 Oct 24, 2021 - 06:53

Umukino uruta iyindi mu bwongereza Manchester United na Liverpool haraca uwambaye.

Umukino ukurikirwa kurusha iyindi mu bwongereza uhuza Manchester United na Liverpool fc.

Kuki ukurikirwa kurusha iyindi?

Ni amakipe ahangana kuberako yose akomoka ku mijyi yo mu bwongereza kuko Manchester na Liverpool yombi ari imijyi ikomeye kandi yanakomeye cyera cyane aya makipe ataravuka, yahanganaga kuko ariho inganda zikomeye zo mu bwongereza zavukiye rero abatuye iyo mijyi bagahora bahanganye kuko buri umwe yumvanga ariwe ukomeye.

Rero iryo hangana ryarakomeje rirakura rigera no mu kibuga.

Ni umukino amakipe yombi amaze guhura inshuro 207 , Manchester United imaze gutsinda inshuro 81  Liverpool Fc imaze gutsinda inshuro 66 naho bamaze kunganya inshuro 58.

Aya makipe yombi niyo afite ibikombe byinshi bya Shampiona y’ubwongereza aho Manchester United ifite ibikombe 20 bya Premier League naho Liverpool ifite 19 .

Ni umukino umaze kubonekamo amakarita y’imituku 16. Umukinnyi wabonye ikarita z’imituku nyinshi muri uyu mukino ni Steven Gerrard wazibonye inshuro 8.

Umukinnyi umaze gukina uyu mukino inshuro nyinshi ni umukinnyi wahoze akinira Manchester United, Ryan Giggs wakinnye uyu mukino inshuro 48.

Intsinzi zikomeye zabaye muri uyu mukino ni 25 Werurwe 1908 Liverpool 7-4 Manchester United

12 Mata 1916 Liverpool 7- 1 Manchester United

1928 Gicurasi Manchester United 6-1 Liverpool.

Usibye kuba aya makipe yombi ariyo makipe afite abafana benshi kurusha andi mu bwongereza akaba ari nayo afite ibikombe byinshi mu bwongereza ninayo makipe afite ibikombe bikinirwa hanze y’ubwongereza byinshi.

Liverpool ifite Uefa Champions 6 , Igikombe cy’isi cy’amakipe 1 naho Manchester United ifite Uefa Champions League 3 , Uefa Europa League 1, igikombe cy’isi cy’amakipe 1.

Uyu mukino kandi ukomezwa nuko ikipe ya Manchester United yavuye inyuma igasiga Liverpool ku bikombe bya Shampiyona aho  mu 1980 Liverpool yari ifite ibikombe 18 naho Manchester United yari ifite ibikombe 7 , kuva icyo gihe kugeza mu 2013 Manchester United yatwayemo ibikombe 13 byiyongeraho 7 yari ifite iba itambutse kuri Liverpool yari imaze imyaka 24 nta gikombe yongeye gutwara.

Liverpool ifite intego zo gutsinda uyu mukino kuko ishaka gutwara igikombe cya 20 nyuma yo yo gutwara icya 19 2019-20 .

Manchester United ntiyifuza gutakaza uyu mukino kuko byayikura ku mahirwe yo gutwara igikombe kandi ikaba yifuza gutwara iki gikombe kugirango yongere gushyiramo intera yayo na Liverpool ikomeje kuyirukanka inyuma.

Ikindi gikomeza uyu mukino n’uko ari amakipe yombi yahuye n’ibibazo bijya gusa.

1958 indege y’abakinnyi ba Manchester United yarahiye ihiriye I Munich mu budage icyo gihe abafana ba Liverpool bajyaga babyitwaza bagasereza aba Manchester United bakababwirako bari bugarure ayo mateka mabi mu kibuga.

1985 Aharimo kubera umukino wahuza Liverpool na Juventus stade yarahiye hagwamo abafana basaga 39 ba Liverpool bahasize ubuzima icyo gihe byatumye abafana ba Manchester United nabo bihimura kuri Liverpool bajya guhura nayo bakabibutsa ayo mateka mabi.

Ibyo bikiyongeraho ko Liverpool yamaze imyaka 30 idakora kugikombe bityo abafana ba Manchester United bakayikina ku mubyimba.

Liverpool iheruka gutwara Premier League vuba ugereranyije na Manchester United niyo ihabwa amahirwe menshi yo gutsinda umukino kuko umukino uheruka kubahuza  Liverpool yari yatsinze 4-2 bya Manchester United.

Abakinnyi bitezweho gutsinda ibitego muri uyu mukino ni Cristiano Ronaldo wagarutse muri Manchester United nyuma y’imyaka 12 akaba amaze gutsinda Liverpool ibitego 3 mu mikino amaze guhura nayo.

Mohamed Salah ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza kandi bitezweho gutsinda igitego kuko ni umwe mu bakinnyi ba Liverpool bahagaze neza.

Umutoza wa Manchester United Ole Gunner Solskjær ari ku gitutu cy’uko ashobora kwirukanwa nicyo gituma akomeza uyu mukino akawutsinda nyuma yo gutsindwa na Leicester city 4-2 kandi ikaba adashaka gutsindwa kabiri na Liverpool kuko umukino uherutse Liverpool yatsinze Manchester United 4-2.

Jürgen Klopp arashaka gutsinda uyu mukino kugirango akomeze kwirukanka inyuma ya Chelsea Fc iri ku mwanya wa mbere n’amanota 22 naho Liverpool ikaba ifite 18.

Umukino uteganyijwe kuri icyo cyumweru saa 17:00.