Perezida Kagame yasezeranyije abanyarwanda kuvugutira umuti ikibazo cy’umuvuduko umaze iminsi usembuye rubanda

Perezida Kagame yasezeranyije abanyarwanda kuvugutira umuti ikibazo cy’umuvuduko umaze iminsi usembuye rubanda

 Nov 19, 2021 - 09:13

Hashize iminsi kuri sosho midiya abagenda mu mujyi wa Kigali binubira umuvudo washyizweho. Kuri iki gicamunsi nibwo nyakubahwa perezida Paul Kagame yizeze umuti urambye kuri iki kibazo.

 Yagize ati:” Baravuga ngo ntawe uhumeka, abantu bagenda batanga amafaranga, uwarengeje ibilometero 40/hr. Uwo muvuduko banza ari nk’uwo bamwe mu bamenyereye kugendesha amaguru tugenda. Ndakeka ko bashatse gutubura amafaranga cyane”.

Perezida Kagame yasabye Polisi y’Igihugu n’abandi bashinzwe umutekano wo mu muhanda, gukora amavugurura ku buryo abakoresha imodoka bagenda neza kandi bihuta ariko na none ntibakore impanuka.

 Yijeje igisubizo kirambye

Umukuru w’Igihugu yavuze ko wagira ngo abawugennye bashakaga gutubura amafaranga cyane ariko ko bidakwiriye.

Ati “Ndakeka ko bashatse gutubura amafaranga cyane ariko ni ibintu bibiri dushaka guhuza. Sinshaka ko tugira umuvuduko mwinshi cyane na wo ibivamo murabizi, ariko nabwo ntabwo umuvuduko wawushyira hasi cyane ku buryo utazagera aho ujya.”

Yasabye Polisi y’Igihugu guhindura ku buryo umuvuduko ugenwa hagendewe ku mutekano wo mu muhanda kandi n’abagenzi bakagenda neza bisanzuye.

Ati “ Nabwiye abapolisi ko nshaka ko tugira ‘balance’. Ariko banza mwese, bariya babivugaga babavugiraga, ndabona abantu mwese ariko mubyumva. Hari abavuga ko twagendaga ntitubone ikimenyetso kitwereka umuvuduko tugenderaho. Iyo hatari icyapa ubibwirwa n’iki? Hari ibyapa cyangwa ibimenyetso bibwira abantu. Ntitwifuza impanuka ziterwa n’umuvuduko uri hejuru. Nababwiraga ko nabibonye abantu babiganira nshaka kumenya ukuri kose.”

 

Ubu butumwa yabutanze ubwo yari mu muhango wo gushimira abasoze neza mu mwaka wa 2020, ni bwo Perezida Kagame yavuze ku kibazo kimaze iminsi kijyanye n’amande akomeye abantu basigaye bakwa.