Uko bahuye bwa mbere
Umunyamakuru Murindahabi Irene nyiri igitekerezo cyo gutangiza MIE yasobanuye ko bwa mbere umuvandimwe wa Vestine na Dorcas yahaye Murindahabi amashusho y’abo bana. Yemeye kubageraho akabakoresha ikiganiro.
Nyuma abonye ako bashoboye yemeye kubafasha mu muziki.
Ati:’’nemeye kubafasha nkuko nsanzwe mfasha abandi’’.
Mu kiganiro kirambuye yashyize kuri shene ye ya YouTube yahishuye ubugambanyi yagiriwe kuva ku ndirimbo ya mbere
Ati:’’umuntu w’umugome yegereye nyina ababwira ko Murindahabi yakijijwe n’abana bawe’’. Nyuma Murindahabi yemeye kureba uwo mubyeyi ngo bagirane amasezerano. Umubyeyi yirinze kuyasinya kuko atazi ibijyanye no gusinya.
Murindahabi Irene yiyemeje gutanga indezo z’abo atabyaye
Igihe cyarageze yemerera wa mubyeyi ko yiyemeje ikintu cyose kijyanye n’ishuri. Amafaranga y’ishuri, imyenda yo kwambara, kubajyana kwiga n’ibindi byose bakenera mu buzima bwabo.
Umugambanyi uko yaje
Uwitwa Aimable nyiri gutangiza irushanwa ryitwa’’Rwanda Gospel Stars Live’’ yasabye Murindahabi kumuhuza na Vestine na Dorcas. Ati:’’ko ndi umufana wabo wazampuje nabo tugasangira ikawa’’.
Nyuma uyu Aimable yatangiye kujyana amagambo kwa nyina wa Dorcas na Vestine amubwira ko abana be bari kuribwa kandi ubarya ari kubakiriraho.
Murindahabi yanze kwemera ko abahanzikazi be bitabira irushanwa bimuviramo kumutera gapapu.
Uyu munyamakuru yagize ati:’’Nasanze ntasobanukiwe iby’irushanwa rero nanze ko baryitabire kuko nabonaga nta musaruro bizabaha’’. Hari ijwi ry’umwe muri aba bakobwa wumvikanye abwira M-Irene ko biteguye kureka umuziki mu gihe baba batari gukorana.
Reba hano ikiganiro
