Nyuma y’iminsi ayo mashusho akwirakwira hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, ubuyobozi bwa Trump bwashyize hanze amashusho asubiza uyu muhanzikazi.
Ku munsi w’ejo ku wa Gatanu, Trump abinyujije kuri X kuri konti ya White House, yashyize hanze amashusho arimo ababyeyi batatu bafite abakobwa babo bivugwa ko bishwe n’abimukira bari batuye muri Amerika mu buryo batemewe, nk’igisubizo ku marira ya Gomez.
Muri ayo mashusho, Alexis Nungaray, nyina wa Jocelyn Nungaray, yaguraga ati: “Kubona ayo mashusho, biragoye kwizera ko mu by’ukuri ari ukuri kandi ko ari ibya nyabyo kuko ari umukinnyi wa filime. Umukobwa wanjye yari umwana. Hariho abandi bana benshi ubuzima bwabo bwahitanywe n’abantu bambutse hano mu buryo butemewe n’amategeko.
Ntabwo uzi abo urira. Tuvuge iki ku bana bacu bishwe bunyamaswa, bafatwa ku ngufu bagakubitwa kugeza apfuye. Abakobwa bacu bo ntibugeze barira.
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yashyize mu bikorwa politiki itoroshye y’abinjira n’abasohoka, harimo gushyira umukono ku itegeko rya Laken Riley, rigamije gutanga ibihano bikaze ku bimukira badafite ibyangombwa bakora ibyaha.
Ni politiki itavugwaho rumwe n’abarumo Selena Gomez wakomeje gushyigikira uburenganzira bw’abimukira, aho yumvikanye kenshi agira ati:”Ndashaka guhagararana n’abaturage banjye.”
