Pallaso arimo gukeza Jose Chameleone

Pallaso arimo gukeza Jose Chameleone

 Oct 20, 2023 - 22:59

Umuhanzi Pallaso ari gushimagiza mukuru we Jose Chameleone yemeza ko iyo ataba we atari gutera intambwe mu muziki.

Pius Mayanja wamamaye mu muziki wa Uganda nka Pallaso, ari gukeza mukuru we Dr Jose Chameleone wamutanze kubona izuba ndetse akamutanga no mu muziki. Pallaso, akaba yemeza ko yigiye byinshi kuri Chameleone, harimo ko yamwigiyeho kwigira ku makosa wakoze ahahise.

Ibyo kuvuga ibigwi Jose Chameleone kwa Pallaso, bikaba byaturutse ku munyamakuru Crystal Newman wari umubajije ibyo yigiye kuri mukuru we, maze undi nawe ntagutinzamo ahita avuga ko yamwigiye ho kwigira ku makosa uba warakoze mu bihe byabanje.

Pallaso aravuga ko iterambere rye arikesha Jose Chameleone

Ati " Ikintu kinini nakuze mwigiraho, gifite igiciro gihambaye. Namwigiyeho kwigira ku makosa yange. Amwe mu makosa nari kuba narakoze, yari kungiraho ingaruka." Akaba yanongeye ho ko ibyo atigiye kuri mukuru we, yabyigiye ku nshuti za mukuru we.

Ntabwo byaba ari inshuro ya mbere Pallaso ashimagiza mukuru we ndetse akavuga nibyo yamukoreye, dore ko no mu minsi yashize ubwo uyu mukuru we yari arwaye, yavuze ko bamufata nk'intwari y'umuryango kandi ko bamwubaha cyane ku buryo ntacyakorwa atabizi.

Jose Chameleone yatangiye kugira uruhare mu iterambere rya Pallaso agifite imyaka 11

Bikaba bifite ishingiro mu kumwubaha, dore ko na se Gerald Mayanja nawe yavuze ko ubwo Chameleone yatangiraga kubona udufaranga, yatangiye gufasha umuryango ndetse afasha no mu iterambere ry'umuziki wa barumuna be Weasel, na Pallaso.

Ikindi kandi, mu gihe Pallaso yatangiraga umuziki ku myaka 11, Jose Chameleone yatangiye kujya amuha amahirwe yo kujya ku rubyiniro iyo yabaga ari gukora igitaramo.

Mu 2002, akaba yaranahise ajya no gukorera indirimbo muri studio ya Jose Chameleone, ari nako mu 2003 yasohoye indirimbo ye ya mbere yise "Mudigidde" n'ubundi yari yakorewe na mukuru we.