Oliver Nakakande alusanzwe ari umukirisitu, yahishuye ukuntu inshuti ze zari zimujyanye ikuzimu binyuze mu kumunywesha icyayi, agahangana n'urwo rugamba kugeza anesheje.
Mu kiganiro yagiranye na NTV Gospel Xplosion yatangaje ko inshuti ze zamutumiye mu rugo rwazo zikamuha icyayi ariko akabyiyumvamo ko atari icyayi gisanzwe.
Nyuma yo kukinywa, ngo yahise yibona ikuzimu atangira kubona ibiremwa bidasanzwe birimo inzoka ndetse yiyumva nk’aho ageze ahantu h’umwijima mu buryo bw'umwuka.
Muri icyo kiganiro Nakakande yasobanuye ko aho hantu yerekwaga ibintu by’agaciro birimo amafaranga, imodoka zihenze, amaguriro ahenze ashobora guhahiramo.
Yavuze ko ibyo byose yabyerekwaga kuri "screen", ariko muri icyo gihe yumva Imana imwereka umwijima wihishe inyuma y'ibyo bintu yari guhabwa.
Buri gihe yabazwaga niba agomba kuvuga “Yego” cyangwa “Oya” ku byo yerekwaga, ahitamo “Oya” yishingikirije ku byo Imana yamubwiraga.
Nakakande yavuze ko aho hantu kuvuga izina ry’Imana bitashobokaga, ariko akomeza gusenga kugeza ubwo Imana ihamukuye.


Miss Oliver Nakakande yavuze uburyo yagiye ikuzimu
