Nzatanga byinshi kuri Rayon Sports- Youssef yasezeranyije aba-Rayon

Nzatanga byinshi kuri Rayon Sports- Youssef yasezeranyije aba-Rayon

 Jul 24, 2023 - 00:01

Youssef Rharb wongeye gusinyira Rayon Sports yigeze gutangamo ibyishimo, yasesekaye i Kigali yizeza abakunzi b'ikipe kipe kwitanga uko ashoboye ikabona intsinzi.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2023 ku isaha ya saa 18:30, nibwo umunya-Maroc Youssef Rharb yageze ku kibuga k'indege cya Kanombe aho yari aturutse Dubai.

Acyururuka indege, Youssef Rharb yakiriwe na Ishimwe na Ishimwe Prince ushinzwe umutekano muri Rayon Sports, ndetse na Ngabo Roben ushinzwe itumanaho muri iyi kipe itazirwa iya rubanda nyamwinshi mu Rwanda.

Si aba gusa kandi n'abafana ba Rayon Sports bayobowe na Nkundamatch na Sarpong bari babukereye baje kwakira uyu musore, dore ko nawe avuga ko urukundo yeretswe n'abafana arirwo rwamukuruye akongera gusinyira iyi kipe.

Youssef akihagera yagize ati:"Nishimiye kongera kugaruka muri Rayon Sports. Ndishimye kandi nzi ko nzatanga byinshi ku bwa Rayon Sports. Imana nibishaka tuzatsinda imikino myinshi kandi dutware ibikombe."

Youssef Rharb yakiniye Rayon Sports mu 2022 ubwo yari intizanyo y'ikipe ya Raja Cassablanca y'iwabo muri Maroc. Youssef yakiniye Rayon Sports igihe gito ariko akundwa cyane n'abafana bayo kubera gukina yoza amaso y'abafana kubera amacenga.

Youssef Rharb yasinye amasezerano y'umwaka umwe muri Rayon Sports, akaba azayifasha mu mikino izakina mu mwaka w'imikino 2023/2024 irimo iya shampiyona, Igikombe cy'amahoro na CAF Confederation Cup.

Youssef yagarutse muri Rayon Sports

Ngabo Roben(uri iburyo) na Ishimwe Prince(uri ibumoso) nibo bakiriye Youssef

Sarpong na Nkundamatch nabo ni abafana ba Rayon Sports bakiriye Youssef