Nyuma yo kurya ubugari n'inyama yateye akabariro ahita apfa

Nyuma yo kurya ubugari n'inyama yateye akabariro ahita apfa

 Oct 20, 2023 - 13:26

Umusaza wo muri Kenya yitabye Imana nyuma yo kurya ubugari n'inyama ahagita atera akabariro n'umukunzi we  yarushaga imyaka 36.

Polisi yo mu gihugu cya Kenya mu gace ka Kitengela yatangiye iperereza ku rupfu rw'umusaza w'imyaka 59 witabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2023 nyuma yo gutera akabariro n'umukunzi we w'imyaka 23 y'amavuko. Nyakwigendera, akaba yaraphiriye iwe mu rugo ku muhanda wa Balozi werekeza Nairobi arimo kubaka urugo rwe nkuko umukunzi we yabitangaje.

Uyu mukobwa akaba yatangaje ko ubwo bari barangije gutera akabariro ahagana i saa 11h00 za Nairobi, yagiye mu gikoni gutegura amafunguro ya saa sita; ari bwo yatetse ubugari n'inyama. Nyuma bamaze kurya, ngo umusaza yamusabye ko bakongera, ari bwo ahagana saa 16h00 bari gutera akabariro yatangiye kunanirwa cyane.

Uyu mugore yatangaje ko ubwo barimo bakora urukundo, umusaza yacitse intege ahita amushyira ku ruhande ahamagara inshuti ya nyakwigendera bamugeza ku bitaro bya "Pona hospital" ariko bikaba byararangiye ageze yo ahita apfa.

Polisi yo mu gace ka Kitengela yabwiye Capital FM ko iperereza rikomeje kugira ngo bamenye neza icyamuhitanye. Ni mu gihe polisi yatangaje ko uyu mukobwa yabaye imubitse kugira ngo bamuhate ibibazo. Ikindi nuko aba bombi bari bamaranye imyaka itatu.