Nyuma y'imyaka irindwi Bahati yakoye umukunzi we

Nyuma y'imyaka irindwi Bahati yakoye umukunzi we

 Oct 18, 2023 - 14:41

Umuhanzi wo muri Kenya Bahati kera kabaye nyuma y'imyaka irindwi abana n'umugore we yashyize ajya kumukwa.

Ntakindi kiri kuvugwa mu bitangamakuru byo muri Kenya uretse inkuru y'umuhanzi Bahati wakoye umugore we Diana Marua bari bamaranye imyaka irindwi banana. Ibi ni ibintu byashimishije abakunzi buyu muhanzi by'umwihariko Diana nawe wahise yemera ko azagwa inyuma ya Bahati.

Mu butumwa Bahati yacishije ku ruta rwe rwa Instagram, akaba yasangije abakunzi be inkuru nziza ko yavuye gukwa umugore we kandi ko ababyeyi ba Diana babihaye umugisha bakaba bagiye gukomeza izindi gahunda z'ubukwe. Ati " Bwa nyuma nishyuye inkwano kwa muzehe kandi baduhaye umugisha, ubu indi mihango igiye gukomeza."

Umuhanzi Bahati arishimira ko yakoye umugore we Diana

Aba bombi bakaba bakomeje gusangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto bari kumwe bishimye cyane. Ni mu gihe Diana we yarenzwe n'ibyishimo kuko ngo ntiyari yiteze ko bajya kumukwa. Mu marangamutima menshi, akaba yavuze ko azakunda Bahati nkuko amategeko yo muri bibiliya abivuga.

Diana ati " Iyi ni impano nziza ijuru ryanteguriye. Ndagusezeranya ko nzakora ibyo amategeko ya bibiliya avuga kuri nge. Nzagukunda kandi nkubahe iminsi yose y'ubuzima bwange. Ntabwo nshobora gutegereza kuvuga yego, kuko nzabikora. Wakoze cyane mukunzi wange Bahati."

Diana arasezeranya Bahati kuzamukunda nkuko bibiliya ibivuga

Mu gihe Kevin Mbuvi Kioko amazina nyakuri ya Bahati akomeje kwishimira ko yakoye Diana yikundiye mu myaka irindwi ishize ndetse na Diana akaba akomeje gusezeranya umugabo we kuzamukunda iteka, ubukwe bwabo nyirizina bukaba butegerejwe ku wa 12 Ukuboza 2023.