Nyambo yongeye kwihakana urukundo rwe na Titi Brown

Nyambo yongeye kwihakana urukundo rwe na Titi Brown

 May 5, 2024 - 08:08

Umukinnyi wa filime, Nyambo Jesca, yongeye kwitarutsa ubwo yabazwaga ku by’urukundo rwe n’umubyinnyi Titi Brown rukomeje kuvugisha benshi, avuga ko badakundana ahubwo ari inshuti ye magara kuko buri wese afite umukunzi we.

Kuva mu mpera z’umwaka wa 2023, Titi Brown ndetse na Nyambo batangiye kuvugwa cyane mu nkuru z’urukundo biturutse ku mashusho n’amafoto bagiye bashyira hanze bigaragaza ko nta kabuza bari mu munyenga w’urukundo.

Gusa ibi abantu ntibabatinzeho cyane kuko bahise babifata nko gushaka kujagaragaza abantu mu mutwe nyuma bagashyira hanze igihangano runaka, ibizwi nko gutwika dore ko ari byo bigezweho muri iyi minsi mu myidagaduro.

Uko iminsi yisunikaga byarushagaho kugenda bifata indi ntera bituma abantu batangira kwizera ko byaba ari ukuri nta kabuza, gusa ku mpande zombi, yaba Titi Brown ndetse na Nyambo ntibasibaga guhakana aya makuru bavuga ko badakundana ahubwo ari inshuti magara gusa abantu bakomeza gushidikanya kuri ubu bucuti bwabo, ndetse amakuru yaje kumenyekana ni uko ibyabo byatangiye ubwo Titi yari agifunze, Nyambo akajya ajya kumusura.

Muri iyi minsi urukundo rwabo rwongeye kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga kuva umunsi Nyambo yizihizaga isabukuru y’amavuko, bagaterana imitoma kakahava, ibituma abantu bavuga ko urukundo rugeze aharyoshye.

Mu kiganiro Nyambo yagiranye na ISIMBI Tv ubwo yabazwaga ku bye na Titi, yongeye kubyamagana yivuye inyuma, avuga ko ari inshuti ye magara, kandi ko buri wese afite umukunzi we. Yagize ati:"Ntabwo njyewe ndi umukunzi wa Titi, Titi ni inshuti yanjye magara. Titi afite umukunzi, nanjye mfite umukunzi.”

Titi Brown na Nyambo bakomeje guhakana urukundo rwabo