"Ntabwo twakomeza kurwana nta ntwaro dufite" Perezida  Zelenskyy

"Ntabwo twakomeza kurwana nta ntwaro dufite" Perezida Zelenskyy

 Mar 26, 2023 - 03:48

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yatangaje ko intwaro zabashiranye kuburyo batiteguye gukumira u Burusiya niba batabonye intwaro.

Kuri uyu wa 25 Werurwe 2023, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yatangaje ko igihugu cye kitatangiza ibitero byo kwigaranzura u Burusiya kuko nta ntwaro bafite.

Zelenskyy ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru cyo mu Buyapani kitwa Yomiuri Shimbun, yavuze ko mu gihe batari babona intwaro nyinshi zituruka mu Burengerazuba bw'isi ntacyo bakora ku rugamba.

Kuri iyi mpamvu, Zelenskyy yagize ati " Muri Bakhmut ntabwo ibintu bimeze neza. Ntabwo dushobora kohereza ingabo ku rugamba rwo kwigaranzura u Burusiya, tudafite ibimodoka by'intambara, imbunda zirasa kure nka HMRS."

Ese Ukraine iri gutegura igitero cyo kwigaranzura u Burusiya?

Kuva muri Mutarama 2023, ingabo za Ukraine nta gitero ziragaba kuko zirwanaho gusa, ubwo Umunyamakuru yabaza Perezida Zelenskyy niba bitegura gutangiza ibitero bishya, akaba yamuhakaniye avuga ko batakohereza abasirikare ku rugamba batarabona intwaro twavuze haruguru.

Nyamara nubwo avuga ko batatangiza ibitero bishya ku rugamba, ariko umuyobozi w'urugamba Oleksandr Syrskyi mu minsi ishize yatangaje ko ibitero byo kwigaranzura u Burusiya biri hafi.

Perezida Volodymyr Zelenskyy usaba guhabwa intwaro bwangu

Nk'uko tubikesha BBC, iravuga ko abasesenguzi bamwe bari gutangaza ko, Ukraine iri gutangaza ko iri gutegura ibitero byo kwigaranzura u Burusiya mu rwego rwo kuyobya u Burusiya ngo batatanye ingufu zabo.

Ku rundi ruhande kandi, abandi baravuga ko igitero cyo kwigaranzura u Burusiya gishobora kuba gishoboka bitewe n'intwaro Uburengerazuba bw'isi buri kwitegura kohereza.

Volodymyr Zelenskyy yifatiye ku gahanga Uburengerazuba bw'isi 

Kuri iyi nshuro Zelenskyy bikaba ari ubwa mbere yifatiye kugahanga ibihugu byo mu Burengerazuba bw'isi akavuga ko kubera gutinda kohereza intwaro kwabo biri gutuma batigaranzura u Burusiya ndetse bigatinza n'intambara.

Zelenskyy yagize ati " Niba mufite ubushake bwa politike, mwagakwiye gushaka uburyo mwadufasha, kuko turi mu ntambara nta mpamvu yo gutegereza."

Magingo aya, ibihugu bitera inkunga Ukraine byakomeje kuyisezeranya intwaro nyinshi kandi zirunyuranye, gusa akenshi zitinda kugenzwa ku mirongo y'urugamba cgangwa se bigahera mu biganiro gusa.