Amakuru aturuka mu binyamakuru byo muri Espagne avuga ko Neymar yasabye Vinícius kutagira ubushake bwo gushaka ahandi ajya cyangwa gutekereza ku rugendo rushya hanze ya Real Madrid, aho yamubwiye ko kuguma mu ikipe imaze kumwubaka ari byo byamufasha kugera ku rwego rwo guhatanira no gutwara Ballon d’Or.
Neymar, wamaze igihe kinini anengwa kubera gufata icyemezo cyo kuva muri FC Barcelona akerekeza muri PSG mu mwaka wa 2017, ngo yagaragaje ko icyo cyemezo kitari kiza, ndetse yacyise ikosa ryamubujije kugera ku rwego rwo hejuru kurushaho mu mwuga we. Ni na byo byatumye aha inama Vinícius, amubwira ko kuba hari ubusabe bw’amakipe menshi amushaka bidakwiye kumuyobya.
Vinícius Jr., uri mu bakinnyi bafite ejo heza muri Real Madrid kandi ukomeje kwigaragaza mu gihe cy’imyaka ishize, aherutse kwemeza ko ibiganiro byo kongera amasezerano bikomeje, gusa ntacyo aratangazaho ku mugaragaro kuri ayo magambo ya Neymar.
Ibi bibaye mu gihe Real Madrid ikomeje kwiyubaka no kongera kwagura umushinga w’igihe kirekire wari umaze igihe uyobowe na Perezida Florentino Pérez, aho Vinícius afatwa nk’umwe mu nkingi za mwamba z’ahazaza h’ikipe.
Vinicius Jr yagiriwe inama yo kutava muri Real Madrid
