Ne-Yo yasabye Leta ya America kumuha amahoro

Ne-Yo yasabye Leta ya America kumuha amahoro

 Apr 20, 2024 - 17:28

Umuraperi ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za America uzwi ku izina rya Ne-Yo yasabye Leta ya America kumuha amahoro akabaho ubuzima yifuza, ndetse akanashaka umubare w'abagore ashaka.

Mu kiganiro uyu muraperi yagiranye na TMZ yasabye America kuva mu buzima bwe, bakareka kujya bahora bamugenzura umubare w'abagore atunze Kandi yumva ko gutunga umubare w'abagore ushaka ari uburenganzira bw'umuntu.

Ne-Yo avuga ko umuntu mukuru wese ujya gufata icyemezo cyo gushaka abagore benshi aba azi neza ibyo ari gukora kuko baba bafite ubwenge ndetse kuri we yumva ntacyo byaba bitwaye igihe cyose umugabo akunda abagore be, na bo bamukunda ndetse na bo hagati yabo bakundana bakunga ubumwe nta makimbirane ari hagati yabo.

Ne-Yo yasabye Leta ya America kumuha amahoro akabana n'abagore ashaka

Muri iki kiganiro Kandi yavuze ko akiri kwimenyereza ubuzima bushya bwo kubana n'umugore urenze umwe, nyuma y'aho azahita atangira guhimba indirimbo ivuga kubijyanye no kuba umuntu yashaka abagore yifuza dore ko ari umuhanzi ukunze kuririmba indirimbo zigaruka ku nkuru mpamo cyane cyane ku buzima bwe.

Ibi yabivugaga nyuma y'aho byamenyekanye ko afite abagore babiri mu mwaka wa 2021 ubwo hari hashize igihe gito atandukanye n'uwahoze ari umugore we.