NATO yiteguye gutsindwa kwa Ukraine-Gen.Jens Stoltenberg

NATO yiteguye gutsindwa kwa Ukraine-Gen.Jens Stoltenberg

 Dec 3, 2023 - 10:41

Umunyamabanga mukuru wa NATO Gen. Jens Stoltenberg yatangaje ko biteguye kumva amakuru mabi yaturuka muri Ukraine, kandi ko bagomba kuba inyuma ya Ukraine mu byiza no mu bibi| U Burusiya bigiye kongera ingabo zirenga 170,000 mu gisirikare cyabo.

General Jens Stoltenberg umunya-Norway akaba n'umunyamabanga mukuru w'umuryango wo gutabarana mu bya gisirikare NATO/OTAN, yatangaje ko abanyamuryango ba NATO bakomeje gushyigikira Ukraine kuva intambara yatangira n'u Burusiya, biteguye kwakira amakuru mabi yaturuka muri Ukraine. 

Ibi Stoltenberg akaba yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu ubwo yaganiraga na televiziyo ARD, akabazwa niba badatewe impungenge nibishobora kuva mu ntambara ya Ukraine mu minsi igiye kuza biturutse ku kuba ibihugu byo mu Burayi intwaro zikomeje kuba iyanga.

Jens Stoltenberg aravuga NATO yiteguye kwakira amakuru mabi yaturuka muri Ukraine 

Jens Stoltenberg yasubije ati " Tugomba kwitegura kwakira amakuru mabi yaturuka muri Ukraine. Intambara igeze mu kindi cyiciro gikomeye, ariko tugomba gukomeza gushyigikira Ukraine mu byiza no mu bibi nubwo intwaro zikomeje kuba ikibazo."

Uyu muyobozi akaba yemeje ko inganda zo mu Burayi zifite ikibazo cyo gukora intwaro nkeya ugereranyije nizo Ukraine ikeneye. Gusa avuga ko agomba gusubira muri Ukraine kureba uko baganira kuri icyo kibazo. Akaba yashimangiye ko kuri ubu utateganya uko intambara ishora kurangira. 

Perezida Vladimir Putin yasinye iteka ryongera ingabo z'u Burusiya 

Mu gihe NATO iri kwitegura uko yakwakira amakuru mabi yaturuka muri Ukraine, Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin yasinye iteka rivuga ko mu gisirikare cy'Igihugu cye hagomba kongerwamo ingabo nshya 170,000.

Ibi bikazaba bisobanuye ko bagomba kugira ingabo zirenga 1,320,000, aho Minisiteri y'ingabo yemeza ko iki ari igisubizo ku bushotoranyi bwa OTAN yegereje intwaro ziremereye imbibi zabo.