Juno Kizigenza yemeje ko Ariel Wayz yakundanaga n’abakobwa bagenzi be

Juno Kizigenza yemeje ko Ariel Wayz yakundanaga n’abakobwa bagenzi be

 Apr 2, 2022 - 05:18

Juno Kizigenza uri mu bahanzi bakunzwe cyane yahamije ko ubwo yakundanaga na Ariel Wayz yamucaga inyuma n’abakobwa bagenzi be byatumye badakomezanya.

Mu minsi ishize nibwo Juno Kizigenza yashyize hanze indirimbo ‘Urankunda’ avuga ku nkuru mpamo yavugaga ku rukundo rwe na Ariel Wayz.

Mu kiganiro Juno Kizigenza yagiranye na The Choice Live yadusobanuriye byinshi ku mubano we na Ariel Wayz ndetse ahamya ko impamvu batakiri kumwe ari uko Ariel Wayz yamucaga inyuma agakundana n’abakobwa bagenzi be.

Mu mpera z’umwaka nibwo hagaragaye inyandiko z’ibiganiro Juno Kizigenza na Ariel bagiranye kuri Snapchat byatumye bamwe batekereza ko zaba atari ukuri ahubwo ari impimbano.

Juno Kizigenza yabwiye ko zari ukuri ati “Ibiganiro twagiranye, sinjye wabishyize hanze ahubwo niwe ubwe wabyishyiriye hanze”.

Juno Kizigenza twamubajije ibyo yashinjije Ariel Wayz kumuca inyuma n’abakobwa bagenzi be.

Juno yagize ati “Yego ibyo namushinjaga byo kunca inyuma mu bakobwa bagenzi be nibyo kuko iyo bitabaho ntabwo nari gutandukana nawe”

Juno twamubajije niba hari icyo byaba bimutwaye.

Ati “Byari bicyintwaye rwose, ngewe ntabwo nabasha gukundana n’umukobwa kandi nawe akundana n’undi mukobwa kuko nange bajyaga bavuga ko nange nkundana nabo duhuje igitsina ariko rwose oya ntabwo byari byo”.

Juno Kizigenza kandi yavuze ku mubano we na Bruce Melodie.

Ati “Bruce Melodie ntakibazo dufitanye,ndamuhamagara akampamagara, akangira inama rero nta kibazo dufitanye. Ibyo kutankurikirana kuri instagram ntaho bihuriye n’umubano wange nawe”.

Juno Kizigenza kandi yavuze ko kuba atagikora ibitaramo atari ukubera ko ataririmbye kuri ‘Kigali Fiesta.

Ati “Abavuga ko impamvu ntakigaragara mu bitaramo aruko nagaragaje ko ntishimiye uko nafashwe mu gutaramo cyari cyatumiwemo Omah Lay cya ‘Kigali Fiesta’ ntaho bihuriye kuko ibyo nakoze ni ibintu bisanzwe kandi byari ngombwa”.

IMG_9495.jpegJuno Kizigenza na Ariel Wayz bakanyujijeho mu minsi ishize.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)