Menya impamvu zishobora gutuma umukobwa cyangwa umugore azana ubwoya ku nda

Menya impamvu zishobora gutuma umukobwa cyangwa umugore azana ubwoya ku nda

 Aug 12, 2024 - 06:56

Ni kenshi uzasanga abakobwa bamwe na bamwe bafite ibimenyetso bya kigabo nko kugira ubwanwa, kuniga ijwi, aho usanga ahanini byaratewe n'imisemburo iri mu mubiri we itaringaniye. Kuzana ubwoya ku nda hafi y'umukondo cyangwa impwempwe ku bakobwa cyangwa abagore uretse kuba byaterwa n'imisemburo, hari n'izindi mpamvu zitandukanye zishobora kubitera harimo n'imiti ufata.

Ubusanzwe muri kamere muntu iyo tubonye umukobwa ufite bimwe mu bimenyetso bya kigabo ku mukobwa nko kumera ubwanwa, kuniga ijwi n'ibindi, usanga bifatwa nk'inenge ndetse bamwe ntibatinye kumwita amazina yo kumusesereza, nko kumwita igishegabo n'andi atandukanye.

Ibi akenshi usanga bigira ingaruka kuri uyu mukobwa cyangwa umugore, aho usanga yatangiye kwiheba, agatangira kwiha akato yumva ko atameze nk'abandi.

Impuguke mu buzima zivuga ko ubusanzwe umuntu aba afite imisemburo ya kigabo n'iya kigore, ariko habaho umwe wiganza cyane kugira ngo umuntu azabashe kugaragara nk'umukobwa cyangwa umuhungu.

Mu gihe umusemburo wa kigabo ari wo wiganje mu mubiri w'umukobwa, niho uzasanga afite ibimenyetso bya kigabo birimo kumera ubwanwa, impwempwe n'ibindi. Ibi kandi ni nako bigenda ku muhungu iyo umusemburo wa kigore ari wo wiganje.

Nubwo kumera ubwoya ku nda y'umukobwa (impwempwe) bishobora guterwa n'imisemburo itaringaniye aho usanga iya kigabo ariyo myinshi imurimo, ariko kandi hari izindi mpamvu zishobora kubitera.

Inzobere mu buzima bw'umuntu zivuga ko umukobwa ashobora kuzana impwempwe bitewe n'ubwoko bw'imiti yo kwa muganga yafashe, akayikoresha nabi akaba yarenza urugero cyane cyane ku bafata imiti ya diyabete.

Bavuga ko kandi atari byiza kwisiga amavuta ubonye yose kuko hari amavuta usanga agira uruhare mu ihindagurika ry'imiterere y'uruhu ugasanga agize n'uruhare mu kongera ubwoya ku mubiri.

Aha kandi bavuga ko bishobora guterwa n'ibibazo by'umwijima cyangwa ibiri muri nyababyeyi.

Mu gihe ubona utangiye kuzana ubwoya ku nda kandi atari ibintu usanganwe, ni byiza ko wakwihutira kwa muganga bakaguha imiti ibukuraho ndetse ukagirwa inama y'uko ukwiye kwitwara.