Zikomeje kubyara amahari hagati ya Brad Pitt na Angelina Jolie

Zikomeje kubyara amahari hagati ya Brad Pitt na Angelina Jolie

 Sep 3, 2021 - 05:27

Brad Pitt yatanze ikirego mu rukiko ku ikosa ryakozwe n’umucamanza Amid ku rugamba rw’amakimbirane ahanganyemo n’uwari umugore we Angelina Jolie.

Ibibazo by’amakimbirane y’aba bombi arakomeje. Hari hashize ibyumweru bike itangazamakuru ryemeje ko Angelina Jolie yatsinze ariko yanze umucamanza yahawe mu rubanza rw’amakimbirane yari afitanye n’uwari umugabo we Brad Pitt. Kuri ubu uyu mugabo aratanga igisubizo cyaka umuriro.

Brad Pitt na Angelina Jolie rurageretse. hasohotse Impapuro zo mu nkiko zisaba gutandukana 

Impapuro zo mu nkiko zabonywe n’ikinyamakuru cya Usmagazine.com ku wa gatatu itariki ya mbere Nzeri uyu mwaka. byahanganishije uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 57 utarimo kuvuga rumwe n’uwari umugore we Angelina Jolie w’imyaka 46 y’amavuko. Uyu mugabo akaba ashaka ko umucamanza JOHN W.Ouderkirk yakurwa mu by’ibibazo by’aba bombi.

Mu mpapuro ze zitanga ikirego, Brad Pitt ashimangira ko umwanzuro w’ibyavuye mu rukiko rw’Akarere/District ko muri California wakagombye kongera gusuzumwa n’urukiko rw’ikrenga rwa Leta.

Ikinyamakuru Us Weekly muri Nyakanga cyemeje ko Angelina Jolie yatsinze urugamba rwo gukura Ouderkirk mu rubanza nyuma yo kugaragaza ko yananiwe gukemura ibibazo biri hagati ya Angelina Jolie na Brad Pitt.

Haribazwa uzatwara abana n'uburyo bazagabana imitungo

Kimwe mu bikomeje kugarukwaho n’itangazamakuru ndetse gihanganishije aba bombi banigeze kukanyuzaho mu rukundo rw’agahararo rwavugishije abatari bacye muri Hollywood. Ni imitungo n’abana, buri umwe arashaka kuryamira undi ku nyungu ze ariko na none isi yose ihanze amaso ibizava mu myanzuro y’urukiko.

Inkuru ya Sibomana Emanuel