Mbere yo kuva mu Rwanda ikipe y'igihugu ya Benin yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Mbere yo kuva mu Rwanda ikipe y'igihugu ya Benin yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

 Mar 31, 2023 - 02:14

Ikipe y’Igihugu ya Benin yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi yunamira inzirakarengane zihashyinguye, ndetse isobanurirwa byinshi ku mateka y'u Rwanda.

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 30 Werurwe 2023 nibwo abakinnyi n’abatoza n’abandi baje bayiherekeje ikipe y'igihugu ya Benin i Kigali, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ruherereye ku Gisozi.

Iyi kipe y'igihugu ya Benin itazirwa Ibitarangwe yageze mu Rwanda ku wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023, ubwo yari ije gukina n'Amavubi umukino wo mu itsinda L mu gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika kizabera muri Côte d'Ivoire.

Ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1 muri Kigali Pele Stadium yari yambaye ubusa kuko nta mufana wari wemerewe kureba uyu mukino, ndetse ukaba waranasize impaka zitarasobanuka kugeza n'ubu, nyuma y'uko Benin ireze Amavubi ko yakinishije Muhire Kevin kandi yaragombaga gusiba uwo mukino kubera amakarita y'umuhondo.

Nyuma y'uyu mukino Benin yagumye ku mwanya wa kane muri iri tsinda aho ifite amanota abiri yakuye ku Rwanda, Amavubi akaba ku mwanya wa gatatu aho afite amanota atatu, naho Mozambique ku mwanya wa kabiri n'amanota ane, mu gihe Senegal iyoboye yamaze kubona itike ku manota yayo 12.

Abanya-Benin basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda