Police FC ya Mashami Vincent ikomeje kuva mu manga buhoro buhoro

Police FC ya Mashami Vincent ikomeje kuva mu manga buhoro buhoro

 Oct 21, 2022 - 12:58

Ikipe ya Police FC yatsinze Etincelles mu mukino w'umunsi wa gatandatu wa shampiyona y'u Rwanda, bituma ikomeza kuzamuka ku rutonde rwa shampiyona.

Ni umukino wabanjirije indi yose igomba gukinwa ku munsi wa gatandatu wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda, ukaba wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Police FC yabonye amanota atatu iyakesha ibitego bibiri byatsinzwe na Twizerimana umeze neza muri iyi minsi, akaba yatsinze igitego ku munota wa 35. Igitego cya kabiri cya Police FC cyatsinzwe na Twizerimana Martin Fabrice ku mupira w'umuterekano yateye ku munota wa 65.

Ikipe ya Etincelles yabonye igitego kimwe cyatsinzwe na rutahizamu Sumaila Moro ku munota wa 57, ariko ntabwo cyatumye yitwara neza muri uyu mukino.

Police FC yakuye amanota kuri Etincelles (Image: @policefc/instagram)

Ikipe ya Police FC yahise igira amanota arindwi, nyuma yo gukura amanota atatu kuri Bugesera FC na APR FC baherutse kunganya.

Indi mikino y'umunsi wa gatandatu muri shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda izaba ku Cyumweru, mu gihe kuri uyu wa Gatandatu imitima y'Abanyarwanda iraba iri ku ikipe y'igihugu Amavubi y'abatarengeje imyaka 23 izakina na Mali U23.

Imikino izaba ku Cyumweru:

15:00: Mukura vs Kiyovu Sports

15:00: Musanze FC vs Sunrises

15:00: Rayon Sports vs Espoir FC

15:00: Bugesera FC vs Rwamagana City

Imikino ibiri niyo yasubitswe kuri uyu munsi wa gatandatu wa shampiyona bitewe n'ikipe y'igihugu Amavubi y'abatarengeje imyaka 23. Iyo mikino ni APR FC na AS Kigali zari gukina kuri uyu wa Gatanu, n'uwa Marine FC na Gasogi United zari gukina ku Cyumweru.

Police FC imaze kugira amanota arindwi