Mbappe yashyizeho ibwiriza ryatuma asinyira Real Madrid muri iyi mpeshyi

Mbappe yashyizeho ibwiriza ryatuma asinyira Real Madrid muri iyi mpeshyi

 Jun 25, 2023 - 02:09

Kylian Mbappe ukomeje kuba isereri mu mitwe y'ab'i Paris n'i Madrid, ntiyifuza gusinyira Real Madrid muri iyi mpeshyi mu gihe hari amafaranga yahomba.

Kylian Mbappe akomeje kurisha umutwe abayobozi b'ikipe ya Paris Saint-Germain bifuza kumugurisha, mu gihe bashobora gutindaho gato bakazamutakaza nta na make bamukuyemo.

Uyu musore yateje umwiryane i Paris mu byumweru bike bishize ubwo yatangazaga ko nta gahunda afite yo kongera amasezerano muri Paris Saint-Germain, bivuze ko ayo afite azarangira mu mpeshyi y'umwaka utaha.

Ibi byatumye ikipe ya PSG ijya mu mwanya wo gutakaza uyu musore ku buntu mu 2024, mu gihe itaha ibashije kumugurisha muri iyi mpeshyi.

Ikipe ya Real Madrid niyo bivugwa cyane ko yiteguye gushora akavagari kuri Kylian Mbappe muri iyi mpeshyi, nyuma y'uko yashatse kumusinyisha mu mpeshyi ishize ariko ntibikunde.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Marca cyandikira muri Espagne iravuga ko Kylian Mbappe yamaze gushyiraho ibwiriza rimwe ryonyine rigomba kubahirizwa akemera kuba yakwerekeza mu ikipe ya Real Madrid imushaka.

Uyu mufaransa azemera kujya muri Real Madrid muri iyi mpeshyi ari uko abona ko nta mafaranga azahomba, agereranyije n'ayo yabona amaze umwaka wa nyuma w'amasezerano ye muri PSG.

Mbappe ashaka gusoza amasezerano ye muri PSG

Amezi 12 Kylian Mbappe asigaje ku masezerano ye muri PSG ahagaze miliyoni 51 z'amapawundi mu mishahara azahembwa, ndetse ajya kongera amasezerano yasinye ko nasoza amasezerano ye muri iyi kipe azahabwa miliyoni 77 z'ubudahemuka.

Yaba ari Kylian Mbappe, mama we ndetse na agent we Faiza Lamary, nta n'umwe wifuza kuba batakaza aya mafaranga ngo berekeze muri Real Madrid.

Ahubwo Kylian Mbappe atekereza ko ashobora kuguma muri PSG akazasinyira Real Madrid imbanzirizamasezerano muri Mutarama, akazayerekezamo mu mpeshyi ubwo amasezerano ye azaba arangiye.

Ibi bizatuma Mbappe abona ya mafaranga y'imishahara ndetse n'uduhimbazamusyi muri PSG, ndetse ahabwe n'amafaranga yo gusinyira Real Madrid bivugwa ko ari hagati ya miliyoni 86 na 103 z'amayelo.