Mauricio Pochettino yavuze ku bivugwa ko agiye gusimburwa na Zidane muri PSG

Mauricio Pochettino yavuze ku bivugwa ko agiye gusimburwa na Zidane muri PSG

 Feb 11, 2022 - 10:47

Bivugwa ko Pochettino yaba ariwe uzasimbura Rangnick muri Manchester United ariko nawe agasimburwa na Zidane muri PSG.

Mu gihe ikipe ya Manchester United ikomeje gushaka umutoza uzayifata mu mpeshyi, byitezwe ko yaba ari umutoza Mauricio Pochettino uri gutoza PSG, nawe agasimburwa na Zinedine Zidane.

Pochettino yizera ko Zinedine Zidane ari umutoza ukomeye cyane ku isi, ariko ntatekereza ko gahunda yo kumusimbura muri PSG yaba yaramaze kunozwa.

Cadena SER yamubajije ku bijyanye n'ibihuha bya Zidane, Pochettino arasubiza ati:"Simbizi, si nge bireba gufata umwanzuro. Zidane ni umutoza ukomeye, yamaze kubyerekana muri Real Madrid.

"Ashobora gutoza umukinnyi wese ku isi. Byongeyeho, ni Umufaransa. Icyo ni ikindi kibazo kuri diregiteri wa siporo cyangwa perezida.

"Reba, ubwo Zinedine Zidane yari muri Real Madrid, ni ibihuha bingahe byaje kuri nge ubwo nari nkiri mu Bwongereza?

"Iyo ufashe ikipe irebwa nka PSG, Turabizi ko ibi bizana n'umwanya tuba duhawe.

"Ibi biba bigomba kwemerwa, bitabaye ibyo ntabwo naba nicaye hano imbere yanyu nk'umutoza wa PSG"

Pochettino yakomeje ati:"Nge ngenda intambwe ku yindi, nka Cholo Simeone[Utoza Atletico Madrid]. Ndatekereza ko uba ukwiye kuryoherwa n'umwanya urimo.

"Ntabwo dukwiye kuba turi kuganira ku bizaba. Dukwiye gushyira umutima wacu wose ku byo dufite uyu munsi kandi ruhago izazana ibyo ishaka nyuma.

"Dufite inshingano zo gukora ibyiza ndetse tugatanga ijana ku ijana mu ikipe dukorera.

"Umutima wacu wose uri kuri PSG 200 ku ijana no guha iyi kipe ibyishimo idutegerejeho."

Pochettino avuga ko umutima we uri kuri PSG(Net-photo)

Zidane niwe bivugwa ko ari kwinjira muri PSG(Net-photo)