Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare Lt.Col Willy Ngoma niwe uri gutangaza ko bivuganye ingabo amagana za Leta n'abandi bafatanya barimo Wazalendo ndetse ko bafashe n'intwaro nyinshi.
Willy Ngoma atangaza ko agace ka Katale kari muri Teritwari ya Masisi ubu kabohowe kandi ko muri ako gace ubu hari amahoro, uretse ko atavuze umubare w'ingabo bishe n'umubare w'ibikoresho bafashe.
Uretse agace ka Katale kafashwe, M23 ku wa Gatanu yanigaruriye agace ka Kasheberi kari gasanzwe ari amatware akomeye y’umutwe wa FDLR, dore ko usibye kukagiramo ibirindiro bya gisirikare uyu mutwe unagafitemo ibikorwaremezo birimo n’amashuri makuru.
Ifatwa ry’utu duce twombi ryafunguriye M23 amarembo yo kuba yakwigarurira Centre ya Masisi iherereye mu bilometero bibarirwa mu munani utuvuyemo.
