Luvumbu watanze ibyishimo muri Rayon Sports ategerejwe i Kigali

Luvumbu watanze ibyishimo muri Rayon Sports ategerejwe i Kigali

 Dec 28, 2022 - 07:48

Hertier Luvumbu ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aragera i Kigali, aho biteganyijwe ko asinya muri Rayon Sports yananyuzemo.

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye kureba uko yakongeramo abakinnyi bakomeye mu isoko ryo mu kwezi kwa mbere ngo irebe ko yagera ku ntego zayo zo kwegukana igikombe cya shampiyona cy'umwaka w'imikino 2022-2023.

Iyi kipe yatangiye shampiyona neza ndetse imara imikino itandatu itaratsindwa irinda igera mu mikino ya nyuma y'igice cya mbere cya shampiyona iyoboye, ariko kwitwara nabi mu mikino itatu ya nyuma byatumye yisanga ku mwanya wa gatanu muri shampiyona.

Ibi umutoza Haringingo Francis yagiye avuga ko byatewe n'ibura ry'abakinnyi dore ko hari benshi bagiye bavunika, muri urwo rwego iyi kipe ikaba yatangiye kureba uko yamwongerera abakinnyi.

Muri abo bakinnyi harimo abakinnyi banyuze muri iyi kipe harimo Hertier Luvumbu wayinyuzemo mu 2021 ariko ntayitindemo, akaba ategerejwe mu Rwanda ku isaha ya saa 18:00 aje gusinyira Murera.

Nyuma ya Luvumbu kandi haravugwa n'umunya-Maroc Youssef Rharb nawe wayikinnyemo mu mwaka ushize w'imikino, bikaba bivugwa ko ibiganiro birimbanyije hagati ye na Rayon Sports.

Hertier Luvumbu aragera i Kigali kuri uyu wa Gatatu(Net-photo)