Liverpool, imwe mu makipe akomeye ku mugabane w'u Burayi, yatanze icyubahiro gikomeye kuri rutahizamu wayo wahoze ayikinira, Diogo Jota, mu gihe yizihizaga isabukuru ya mbere y'amavuko y'uyu mukinnyi kuva yakitaba Imana mu buryo butunguranye, mu kwezi kwa Karindwi muri uyu mwaka.
Ikipe ya Liverpool yakoresheje imbuga nkoranyambaga zayo zitandukanye mu gutambutsa ubutumwa bw'icyubahiro, hibukwa uyu mukinnyi w'umunyamwuga, wari ugiye kuzuza imyaka 29 y'amavuko kuri uyu munsi.
Amakuru yemeza ko Jota yitabye Imana, hamwe na murumuna we, Andre Silva, bazize impanuka y'imodoka ikomeye yagiye hanze mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka.
Mu butumwa bwa Liverpool, bagize bati: "Uyu munsi turamwibuka.
Isabukuru nziza Diogo Jota ku myaka ya 29. Urukundo rwacu, ibitekerezo byacu n'amasengesho yacu byose birakomeza kuba hamwe n'umugore we Rute, abana be, ababyeyi, umuryango we wose, ndetse n'inshuti ze, hamwe na murumuna we, Andre. Uzahora mu mitima yacu iteka, kandi uzahora uri nimero yacu 20 iteka".
Liverpool yongeye kunamira Diogo Jota

