Uyu mukinnyi w’imyaka 18 watsinze igitego cyiza cyo kunganya, yavuze ko ibyo byose ari ibihuha byashyizwe hanze n’abantu bashaka kumuca intege.
Yagize ati:“Havuzwe byinshi ku byerekeye ubuzima bwanjye no kuba ngo mfite agahinda, ni ibinyoma byose. Ngerageza kudasoma ibyo abantu bavuga kuri njye. Ariko nizeye ko nshobora kongera kugera ku rwego rwanjye rwiza.”
Yamal yakomeje agaragaza ko atitaye ku bamunenga, ndetse ashimangira ko kuba abafana bamuvugiriza induru bimwereka gusa akamaro afite mu ikipe.
Yagize ati:“Iyo bamvugirije induru, ni uko bazi ko ndi umukinnyi ukomeye mu kibuga."
Uyu musore ukomeje kwigaragaza nk’umwe mu bakinnyi b’ingenzi ba Barcelona, akomeje kugaragaza ko n’ubwo akiri muto, afite ubukure n’ubushake bwo guhangana n’igitutu gikomeye cy’umupira w’amaguru ku rwego rwo hejuru, n'ubwo bamwe bamushinja kutamenya ibyo avuga mu ruhame.
Lamine Yamal yahakanye ibihuha byamvuagagaho
Lamine Yamal yavuze ko kumuzomera bimutera imbaraga
