Uyu mukino wabereye kuri sitade mpuzamahanga ya Huye watangiye ku isaha ya saa 15:00, aho ikipe ya Mukura Victory Sports yari yakiriye ikipe ya Kiyovu Sports.
Ni amakipe yombi yagiye guhura umuntu yavuga ko ahagaze kimwe dore ko yombi yari yarabashije kubona amanota atanu mu mikino itanu iheruka, atsinda umukino umwe, anganya ibiri, agatsindwa umwe. Ndetse kandi aya makipe yombi yari afite amanota 17.
Abakunzi b'aya makipe yombi bari biteze ko uraza kuba ari umukino ukomeye hagati y'impande zombi, ariko ukuri ikibuga cyagaragaje kwaje gutandukanye n'ibyari byitezwe.
Ikipe ya Mukura yuatangiye um ukino igerageza kurusha Kiyovu Sports guhererekanya umupira, ndetse ikabona uburyo bunyuranye binyuze mu bakinnyi barimo Hakizimana Zubelio na Elie Tatou.
Ku munota wa 25 nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yabonye penariti nyuma y'umupira wakozwe n'intoki na Ntarindwa Aimable wageragezaga gukiza izamu ku mupira wari winjijwe mu rubuga rw'amahina na Mugunga Yves.
Iyi penariti yatewe neza na Richard Kilongozi Bazombwa ayinjiza mu izamu rya Nicolas Sebwato, Kiyovu Sports iba ifunguye amazamu muri uyu mukino.
Nyuma yo gutsindwa iki gitego, Mukura yakomeje gukina neza ntiyacika intege. Mukura yaje kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 43 kuri kufura yatewe neza na Muvandimwe jean Marie, amakipe yombi ajya kuruhuka anganya.
Igice cya kabiri cyaje ari rurangiza kuri Kiyovu Sports yari yakoze urugendo rwerekeza i Huye, kuko ku munota wa 53 gusa yari itsinzwe igitego cya kabiri kuri koruneri yatewe na Elie Tatou ariko umuzamu Nzeyurwanda Djihad akishyirira umupira mu nshundura.
Ku munota wa 65 Mukura yabonye igitego cya gatatu cyatsinzwe na rutahizamu Mohamed Sylla, ku munota wa 87 itsinda igitego cya kane cyatsinzwe na Samuel Pupong nyuma yo kuryohereza abafana mu guhererekanya umupira.
Uyu mukino warangiye ikipe ya Mukura Victory Sports itsinze Kiyovu Sports ibitego 4-1, bituma Mukura ihita ifata umwanya wa karindwi aho yagizeamanota 20, naho Kiyovu Sports ijya ku mwanya wa kenda aho ifite amanota 17.
Undi mukino nawo watangiye ku isaha ya saa 15:00 waberaga i Rubavu aho warangiye ikipe ya Etincelles itsinze AS Kigali ibitego 4-2.
Mukura yanyagiriye Kiyovu Sports i Huye
