Kiyovu Sports yongeye kuzibura iriba ry'ibitego

Kiyovu Sports yongeye kuzibura iriba ry'ibitego

 Oct 29, 2022 - 13:35

Ikipe ya Kiyovu Sports yanyagiye Musanze FC mu mukino wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Wari umukino w'umunsi wa karindwi wa shampiyona y'iklcyiciro cya mbere mu Rwanda aho Kiyovyu Sports yari yakiriye Musanze FC kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Kiyovu Sports yari imaze imikino itatu ya shampiyona itarenza igitego kimwe mu mukino. Yaje igaragaza imbaraga nyinshi mu gushaka ibitego ariko Musanze FC ikomeza kuyibera ibamba.

Amakipe yombi yakomeje kumvana imbaraga maze igice cya mbere kirinda kirangira ari ubusa ku busa. Impande zombi zijya kuruhuka zumva inama z'abatoza.

Mu gice cya kabiri Kiyovu Sports yatangiye iri hejuru cyane ndetse ihita ibona igitego cya mbere ku munota wa 50 gitsinzwe na Elisa Ssekisambu, nyuma y'umupira muremure yari ahawe na Mugenzi Bienvenue.

Ntabwo Kiyovu Sports yatumye abakinnyi ba Musanze FC boroherwa kuko ku munota wa 59 Nshimiyimana Ismael Pichou yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Mugenzi we Bienvenue, nyuma y'umupira wari uhinduwe na Serumogo Ali.

Abakinnyi ba Musanze FC bahise batangira gushyuha mu mutwe maze ku munota wa 63 rutahizamu wa Musanze Peter Agblevor yerekwa ikarita itukura, ahowe ikosa yakoreye myugariro Aimable.

Nshimiyimana Ismail yafashije Kiyovu gutsinda Musanze FC(Net-photo)

Nyuma y'aho Musanze FC yari isigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga, Kiyovu Sports yakomeje kwenyegeza umuriro maze ku munota wa 69 Bigirimana Abedi atsinda igitego kivuye kuri koruneri yatewe neza na Benedata Janvier.

Amanota atatu Kiyovu Sports yabonye yatumye ihita ifata umwanya wa mbere n'amanota 16, ikaba irusha inota rimwe Rayon Sports irakina kuri iki Cyumweru ndetse ikaba inafite umukino w'ikirarane.

Undi mukino wabaye uyu munsi ni uwabereye i Nyagatare aho Sunrise yari yakiriye Rutsiro FC bakanganya ubusa ku busa. Umukino wa Espoir FC na APR FC wo wasubitswe bitewe n'abakinnyi APR FC ifite mu ikipe y'igihugu Amavubi-U23.