Juliana Kanyomozi yannyeze bikomeye ibyeze mu muzi wa Uganda

Juliana Kanyomozi yannyeze bikomeye ibyeze mu muzi wa Uganda

 Oct 11, 2023 - 12:41

Umuhanzikazi Juliana Kanyomozi yatangaje amagambo akomeye ku ihangana hagati y'abahanzi mu myidagaduro yo muri Uganda nka kimwe mu bigezweho muri ibi bihe.

Umuhanzikazi muziki wa Uganda akaba n'umunyabigwi mu ruganda rw'imyidagaduro muri kiriya gihugu, yitandukanyije cyane ni byiswe "battle" mu muziki w'iki gihugu, aho abahanzi bahurira ku rubyiniro bakemezanya. Kuri we, akaba yavuze ko biterwa n'imyaka bafite kandi ngo iyo myaka irabibemerera.

Kuri Kanyomozi, akaba avuga ko kuri ubu atakigera na rimwe yishora mu byo guhangana n'umuhanzi mugenzi we ku rubyiniro, kuko ngo ibyo yabirenze cyera. Icyakora, akaba avuga ko nanone atatera amabuye ababikora, kuko ngo birimo amafaranga akandi ngo ni byiza cyane. 

Juliana Kanyomozi aremeza ko atajya mu ihangana n'undi muhanzi muri Uganda

Mu magambo ya Kanyomozi ati " Business zo kuvuga ngo ninde watsinze, izo ndatekereza ko nazirenze cyane, kuko ntabwo ndi kuri urwo rwego. Ntabwo nagerageza gushyira undi muntu hasi, ariko ibyo ndabitekereza nka nge, kuko numva nta mpamvu naba mfite yo kwemeza undi muntu."

Naho ubwo yabazwaga ku ihangana riheruka ku bahanzikazi Cindy Sanyu na Sheebah Karungi, akaba yavuze ko atekereza ko bishoboka ko harimo amafaranga menshi, kandi ngo bose babikoze neza. Ati " Guhangana ni ugukorera amafaranga, kandi ni 'business'. Ndizera ko bashiki bange ari abakire kuri ubu, kandi ni byiza.

Umuhanzikazi Juliana Kanyomozi wemeza ko yarenze ibyo guhangana na bagenzi be

"Ariko  kuri nge, ndatekereza ko imyaka nayo ari ikintu cy'ingenzi kuri iyi ngingo, kubera ko bamwe muri twe ubu ntabwo bagaruka muri iki kibuga." Mu gihe Kanyomozi avuga ko atari ku rwego rwo guhangana n'undi muhanzi, hategerejwe urundi rugamba hagati ya Bebe Cool na Jose Chameleone bakomeje gushyirirwaho akayabo.