Kuri uyu 17 Kamena, nibwo Jose Chameleone yatangaje ko ari mu rugendo we n'umuhungu we Abba Marcus Mayanja mu gihugu cya Jamaica ahahoze ari mu rugo rw'umuhanzi wa reggae Bob Marley ariko ubu hakaba harahindutse inzu y'ubucyerarugendo.
Jose Chameleone akaba asuye Jamaica n'umuhungu we Abba Marcus Mayanja nyuma y'uko uyu muhungu we yari yasoje amashuri ye muri Lake Park High School muri Minnesota ho muri USA ku wa 09 Kamena 2023.
Jose Chameleone n'umuhungu we Mayanja basuye inzu yahoze ari iya Bob Marley
Mu butumwa Chameleone yacishije ku ruta rwe rwa Instgram, akaba yaragize ati " Kuri ubu twasuye inzu yahoze ari iya Bob Marley ari naho yakoreraga umuziki (studio). Kuri ubu iyi nzu ni inzu y'ubucyerarugendo(Museum) muri Kingston ho muri Jamaica."
Yakomeje agira ati "Nibintu byiza kuri twe aka kanya gusura umukunzi wa reggae. Nta munyabigwi upfa kuko ibigwi bye biracyariho."
Inzu ya Bob Marley iri Kingston muri Jamaica yabaye inzu y'ubucyerarugendo
Hagati aho, iyi nzu ya Bob Marley iri Kingston muri Jamaica ikaba yarabaye inzu y'ubucyerarugendo nyuma y'uko uyu mugabo yitabye Imana ku wa 11 Gicurasi 1981.
Bigeze mu 1986 umugore we Rita Marley yafashe umwanzuro wo kuyigire inzu y'ubucyerarugendo kuri ubu ikaba isurwa n'imbaga.