Kuri uyu wa Mbere Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yatangaje ko gukora ubutasi kuri abo badipolomate, bihabanye n’amahame ndetse n’amategeko abagenga, bityo ko u Budage butari kubihanganira.
Iyirukanwa ry’abadipolomate b’u Burusiya ryongeye umwuka usanzwe utifashe neza hagati ya Berlin na Moscow, aho u Burusiya nabwo bwihimuye bwirukana Abadipolomate basaga 20 b’u Budage.
U Budage bwatangaje ko abadipolomate b’u Burusiya birukanywe, basubiye mu gihugu cyabo kuri uyu wa Mbere tariki 1 Gicurasi.
Si ubwa mbere u Budage bwirukanye Abadipolomate b’u Burusiya nyuma y’aho u Burusiya butangije intambara muri Ukraine. Umwaka ushize nabwo hari Abadipolomate b’Abarusiya birukanywe mu Budage bashinjwa ubutasi no kubangamira umutekano w’u Budage.
