Infantino yavuze imyato Perezida Kagame wagaragaje ubuhanga mu guconga ruhago

Infantino yavuze imyato Perezida Kagame wagaragaje ubuhanga mu guconga ruhago

 Mar 16, 2023 - 04:05

Perezida wa FIFA Gianni Infantino yatangariye ubuhanga bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu guconga ruhago, aho abona ko akwiye umwanya ubanzamo mu ikipe y'igihugu Amavubi.

Kuri uyu wa gatatu tariki 15 Werurwe 2023 nibwo hakinwe umukino ufungura irushanwa ry'abakanyujijeho wabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, aho ikipe y'u Rwanda yarimo Perezida Kagame yari yacakiranye n'ikipe ya FIFA yarimo Perezida wa FIFA Gianni Infantino na Cafu.

Ikipe y’u Rwanda yatozwaga na Mashami Vincent usanzwe ari Umutoza wa Police FC, akaba yaranabaye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, irimo Perezida Kagame, Umunya-Nigeria, Jay Jay Okocha, Umunya-Sénégal Khalilou Fadiga; Jimmy Mulisa, Karekezi Olivier, Murangwa Eugène, Nshimiyimana Eric, Kayiranga Jean Baptiste, Ngabo Albert bakiniye Amavubi, Mateso Jean de Dieu utoza Kiyovu Sports, Nizeyimana Olivier uyobora FERWAFA na Nyinawumuntu Grace uyobora Siporo mu Irerero rya Ruhago rya Paris St Germain mu Rwanda n’abandi.

Ikipe y'u Rwanda yatangiye irushanwa neza

Umunya-Nigeria Jay Jay Okocha yafashije ikip y'u Rwanda gutsinda iya FIFA ayitsindira ibitego bitatu, mu gihe Cafu nawe yatsindiye iya FIFA ibitego bibiri, umukino ukarangira iy'u Rwanda itsinze iya FIFA ibitego 3-2.

Nyuma y'uyu mukino bwana Gianni Infantino yagize ati:"Uyu munsi ni uw’umunezero, habaye igikorwa cyiza kuko twazanye Isi yose i Kigali mu Rwanda. Iyi ni stade nziza yiswe Pelé nk’umwe mu bakinnyi beza babayeho mu mateka y’Isi nk’uko Perezida Kagame yabivuze.

"Kuba turi hano hamwe n’abayobozi batandukanye mu mupira w’amaguru b’ibihugu birenga 211 ni iby’agaciro gakomeye. Turavuga umupira, turimo turaryoherwa n’umupira birumvikana ko ari ibyishimo.’’

Infantino kandi yabajijwe uko yiyumvaga akinana na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, avuga ko yamubonyemo ubuhanga budasanzwe bwanatuma abona umwanya ubanzamo mu ikipe y'igihugu Amavubi.

Yagize ati ”Byandenze gukinana na Perezida Kagame, afite ubuhanga budasanzwe bwo guconga ruhago ntari nzi. Yari yarabuhishe. Ndatekereza ko buri wese yabonye ko ubutaha yagakwiye guhamagarwa mu bakinnyi 11 mu Ikipe y’Igihugu y’Amavubi.”

Iri rushanwa riri kubera kuri Stade ya Kigali iherutse guhindurirwa izina ikitwa Kigali Pelé Stadium iherereye i Nyamirambo. Iyi stade yatashywe na Perezida Paul Kagame na Gianni Infantino nyuma yo kuyivugurura.

Iri rushanwa ryakinwe mbere y’uko mu Mujyi wa Kigali hateranira Inteko Rusange ya 73 ya FIFA, ari na yo izemerezwamo Gianni Infantino nk’ugomba gukomeza kuyobora iri Shyirahamwe rya Ruhago ku Isi ku wa 16 Werurwe 2023 nta gihindutse.

Gianni Infantino yatangariye ubuhangwa bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame