Impungenge abafana ba Bruce Melodie bafite zaba zifite ishingiro?

Impungenge abafana ba Bruce Melodie bafite zaba zifite ishingiro?

 Aug 29, 2025 - 15:20

Bamwe mu bafana b'umuhanzi Bruce Melodie bakomeje kugaragaza impungenge bafite z'uko bashobora kutabona indirimbo 'Pom Pom' bategerezanyije amatsiko yakoranye na Diamond Platnumz na Joel Brown, ku buryo batangiye gukeka ko ishobora kuba nk'iyo yakoranye na Sean Paul.

Ni impungenge zikomeje kugaragazwa na bamwe mu bafana ba Bruce Melodie bakoresha imbuga nkoranyambaga, aho bashimangira ko iminsi imaze kuba myinshi iyi ndirimbo itarasohoka kandi yaramaze kurangira.

Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru wa 1:55 AM, Kenny Mugarura yagiranye n'itangazamakuru tariki 19 Kamena 2025, yashimangiye ko iyi ndirimbo yamaze kurangira igisigaye ari ugushaka igihe cya nyacyo cyumvikanweho n'impande zombi bakayishyira hanze.

Nubwo Bruce Melodie atigeze ahinyuza ibyo Kenny Mugarura yavuze ko indirimbo yarangiye, gusa mu kiganiro aherutse kugirana n'abakunzi be kuri TikTok yaciye amarenga ko iyi ndirimbo ishobora no gusubirwamo.

Indirimbo ya Bruce Melodie na Diamond Platnmuz yararangiye

Yavuze ko ari umushinga ukomeye (indirimbo ya Afurika) wakozweho n'abahanzi bakomeye bityo ko itapfa kujya hanze byoroshye impande zombi zitabyemeranyijweho.

Yavuze ko nubwo indirimbo yarangiye, ariko ngo birashoka ko Diamond cyangwa Joel Brown umwe ashobora kuza agasaba ko ibyo yari yaririmbye bikurwamo akaririmba ibindi bishya.

Aha tubibutse ko indirimbo ishobora kumara igihe itarajya hanze, umuhanzi mukuru akaba yasaba ko bayireka bitewe n'uko itakijyanye n'igihe.

Imaze amezi ane irangiye......

Mu mpera za Gicurasi 2025, nibwo Producer Sacha Vybz wo muri Uganda ari na we watunganyije amashusho yayo, aganira n'ikinyamakuru Big Eye yemeje ko iyi ndirimbo yarangiye ndetse icyo gihe yatangaje ko izajya hanze mu byumweru bibiri biri imbere.

Icyo gihe ni nabwo yahishuye ko amashusho yayo yafashwe iminsi ibiri gusa, ndetse ikaba izagaragaramo ababyinnyi barenga 40, imodoka esheshatu zigezweho n'ibindi bitandukanye.

Ni inkuru yakiranwe urugwiro n'abakunzi ba Bruce Melodie, dore ko mu minsi mike Bruce Melodie na we yahise ashyira hanze integuza yayo bituma icyizere cy'abafana kiyongera ndetse benshi bashimangira ko ari yo ndirimbo igiye kubica bigacika muri iyi mpeshyi.

Icyakora ibyo batekerezaga siko byaje kugenda, kuko muri icyo gihe abantu batunguwe no kubona Diamond Platnumz ashyize hanze indirimbo ye nshya, atangira gukora ibitaramo i Burayi no muri Amerika, bituma benshi bibaza amaherezo y'iyo yakoranye na Bruce Melodie.

Bya byumweru bibiri byaje gushira, amezi arashira nta kanunu k'iyo ndirimbo.

Kuri ubu abantu bongeye kwibaza byinshi nyuma yo kubona Diamond Platnumz noneho ari kwamamaza iyo yakoranye na Ciara, ndetse bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye gukeka ko bishobora kurangira iyi ndirimbo bakoranye iburizwamo.

Ishobora kuba nk'iyo yakoranye na Sean Paul?

Muri Mutarama uyu mwaka kandi nibwo byavuzwe ko Bruce Melodie ari gukorana indirimbo na Sean Paul, nayo yagombaga kujya hanze mu gihe cya vuba. Bruce Melodie aherutse kwemeza ko iyi ndirimbo bayikoranye koko, ariko kongera gufatisha Sean Paul biba ikibazo gikomeye cyane bituma Bruce Melodie abivamo akomeza mu bindi.

Ibi ni nako bimeze kuri Diamond Platnumz, kuko bitewe n'uburyo ahora ahuze cyane mu bintu byinshi, kubabonera umwanya ngo bumvikane igihe cyo gusohora iyi ndirimbo bikomeje kuba ikibazo nk'uko byatangajwe na Bruce Melodie mu kiganiro cyo kuri TikTok.

Ntabwo yayisohora batabyemeranyijweho....

Bruce Melodie yatangaje ko adashobora gukora ikosa ryo gusohora indirimbo atabyemeranyijweho n'abo bayikoranye.

Avuga ko ashobora kuyisohora ntibabyishimire, bakaba bafata n'umwanzuro wo kuyisibisha. Ahamya ko ibyiza ari uko yazategereza bakayishyira hanze mu gihe bose bumvikanyeho.

Haracyashakishwa igihe cya nyacyo cyo gusohora indirimbo

Mu minsi ishize nibwo umunyamakuru Adesope Olajide wo muri Nigeria yaje mu Rwanda, aho yari aje mu biganiro na 1:55 AM byo kunoza uburyo azabafasha kwamamaza iyi ndirimbo ku rwego Mpuzamahanga.

Iyi ndirimbo Pom Pom yatangiye gukorwa muri Mata 2025 ikorerwa muri Tanzania, ikaba yarakozwe mu buryo bw'amajwi na C-Tea Beat, amashusho akora na Sacha Vybz.

Si ubwa mbere Diamond Platnumz azaba akoranye n'Umunyarwanda, kuko afitanye indirimbo n'abandi barimo The Ben  bakoranye 'Why' na Mico The Best bakoranye 'Sinakwibagiwe'.