Impamvu Dr. Dre yagiye ku ruhande rwa Kendrick Lamar mu makimbirane ye na Drake

Impamvu Dr. Dre yagiye ku ruhande rwa Kendrick Lamar mu makimbirane ye na Drake

 Jan 31, 2025 - 21:41

Umuraperi Dr. Dre, yavuze  ku cyemezo cye cyo guhitamo uruhande muri beef ya Drake na Kendrick Lamar yaciye ibintu mu mwaka ushize.

Aganira na The Unusual Suspects Podcast, Dr. Dre yasobanuye ko byaje nyuma yo kutishimira n’uburyo Drake yibasiye Kendrick Lamar n'umuryango we mu ndirimbo ze.

Yagize ati:”'Nkunda iriya ndirimbo, “Not Like Us”, yagize nayikunze nyuma yo kumva Drake avuga nabi umugore wa Kendrick n'abana be.

Dre asa nkaho yamenye ibyo kubera indirimbo zitandukanye za Drake zirimo Push Ups na Family Matters. Aya magambo ya Dr. Dre aje nyuma gato yuko Drake atanga ikirego arega Universal Music Group gukwirakwiza indirimbo'Not Like Us’, nyamara imwibasira.

Ntabwo aribwo bwa mbere Dre avuga kuri 'Not Like Us’, kuko mu Gushyingo gushize we na Snoop Dogg bashimye iyi ndirimbo, bavuga ko yazanye ubumwe bukomeye mu muco wo mu gice cy’uburengerazuba (West Coast ).