Imiryango ya Ballon d'Or Harry Kane yayifunguriye mu Budage

Imiryango ya Ballon d'Or Harry Kane yayifunguriye mu Budage

 Aug 17, 2023 - 08:49

Rutahizamu w'umwongereza Harry Kane yemeza ko gutsinda ibitego no gutwara ibikombe bishobora gutuma atwara Ballon d'Or.

Harry Kane uherutse kwerekeza mu ikipe ya Bayern Munich aguzwe miliyoni €100 zishobora kwiyongera zikagera kuri €120, arayibona nk'inzira ishobora gutuma atwara Ballon d'Or.

Ibi yabitangaje nyuma y'uko imyaka yari ishize ari myinshi atabura muri ba rutahizamu bayoboye mu Bwongereza, ariko akagirwa inama yo guhindura ikipe kuko muri iyo myaka yose nta gikombe yabashije gutwara muri Tottenham.

Harry Kane ati:"Iyo watwaye shampiyona iwanyu na Champions League, ndetse biragaragara twe nk'abongereza tunafite Euro mu mpeshyi itaha... Uko twabibonye kuri Ballon d'Or, usabwa gutwara ibikombe kugira ngo ubigereho.

"Nimba ndi gutsinda ibitego kandi tukaba turi gutwara ibikombe ibyo bizibazwaho, ariko mu by'ukuri sibyo nshyizeho ibitekerezo cyane.

"Nahoze mbivuga sinshaka kuzasezera ruhago numva ko nagakwiye kuba narakoze ibirenzeho. Ibyo byagize uruhare mu gufata umwanzuro wo kuza muri Bayern."

Harry Kane yerekeje mu ikipe aho ibiba byitezwe buri mwaka bitandukanye n'uko byari muri Tottenham, kuko byibuze buri mwaka Bayern Munich biba byitezwe ko izatwara byibuze igikombe kimwe.

Ikipe ya Bayern Munich yemeye gutanga amafaranga itari yarigeze itanga mu mateka yayi ishaka Harry Kane, nyuma yo gukina umwaka ushize w'imikino idafite rutahizamu nyuma yo gutakaza Robert Lewandowski.

Uyu rutahizamu w'umwongereza arasabwa gufasha iyi kipe yo mu Budage kureba uko yakwibikaho UEFA Champions League ya karindwi mu mateka yayo dore ko iyiheruka mu 2020.

Harry Kane ashaka igikombe cya mbere muri Bayern Munich