Ikipe yo mu Burayi yari yashyize 'Jersey' ya Mohbad ku ntebe y'abasimbura ngo ibatere ishaba

Ikipe yo mu Burayi yari yashyize 'Jersey' ya Mohbad ku ntebe y'abasimbura ngo ibatere ishaba

 Sep 28, 2023 - 11:45

Ikipe ya Cadiz CF yo muri Espagne yakoze umupira wa Mohbad mu buryo bwo kumuha icyubahiro ariko nanone bakaba bari bawushyize ku ntebe y'abasimbura bizeye ko wari kubaha amahirwe mu mukino baraye bakinnye.

Ku wa 26 Nzeri 2023, nibwo ikipe ya Cardiz CF yo mu cyiciro cya mbere muri Espagne (LaLiga) yifatanyije n'imbaga y'abatuye isi mu guha icyubahiro umuhanzi wo muri Nigeria Mohbad uheruka kwitaba Imana. Iyi kipe ikaba yari yakoze umwambara w'uyu muhanzi mu buryo bwo kumuha icyubahiro akwiye.

Iyi kipe ibinyujije ku rubuga rwabo rwa X ikaba yarerekanye umwambaro wayo wo mu ibara ry'umuhondo na nimero zirimo akabara k'ubururu bakoreye Mohbad ufite nimero 27 bisobanuye imyaka yatabarutse afite.

Cardiz CF yakoze umwambara wa Mohbad

Mu kwerekana uyu mwambaro, bakaba bari bavuze ko uzaba uri ku ntebe y'abasimbura ku mukino wari kubahuza na Rayo Vallecano ku wa 27 Nzeri ngo bizeye ko uzabaha amahirwe n'intsinzi. Bari bagize bati " Mohbad ejo uzaba uri kumwe natwe mu mukino dufite mu rugo na Rayo Vallecano."

Bakomeje bagira bati " Uyu mwambaro twakoreye uyu muhanzi, uzaba uri ku ntebe y'abasimbura kugira ngo uduhe imbaraga kuko dukeneye gutsinda uyu mukino." Nk'uko bari babivuze rero, mu mukino wabahuje na Rayo Vallecano mu ijoro ryakeye, bakaba bahaye icyubahiro uyu muhanzi hamwe n'abafana babo bose.

Umwambaro wa Mohbad wari ku ntebe y'abasimbura ya ikipe ya Cardiz CF

Nyamara rero, nubwo bari bashyize iyi 'Jersey' ku ntebe y'abasimbura kugira ngo ibatere imbaraga banegukane intsinzi muri uyu mukino, ariko ntibyagenze uko babitekerezaga kuko baguye miswi ubusa ku busa.

Kugera magingo aya, urupfu rw'uyu muraperi Ilerioluwa Aloba uzwi nka Mohbad witabye Imana ku wa 12 Nzeri 2023, rukaba rugiteje intugunda, dore ko abantu bakomeje gusaba ubutabera kuri we. Naira Marley washijwaga iby'urupfu rwe nawe akaba yaratangaje ko nta kiganza cye cyiri mu rupfu rw'uyu muhanzi.