Uyu mwana ukuri muto, yavutse tariki 03 Gicurasi 2012, kugeza ubu akaba ari we wanditse mu gitabo cy'abanyabigwi kizwi nka 'Guinness World Record' nk'umuntu watangiye uyu mwuga akiri muto cyane.
Uyu mwana yatangiye kwiga kuvanga imiziki ubwo yari afite amezi 8, abikorera muri application yari iri muri ipad yaguriwe na Papa we kugira ngo ayigireho, amaze kuzuza umwaka umwe atangira kubikorera ku bikoresho bya Papa we, dore ko nawe ariwo mwuga yakoraga.
Ubwo yari afite imyaka 3 y'amavuko, yitabiriye amarushanwa ya 'South Africa Got Talent' mu 2015, aza kuyatsinda ahabwa umudari n'amafaranga arenga miliyoni 2.8 Rwf, ahita aba umwana muto wegukanye iri rushanwa mu mateka
Tariki 10 Kamena 2017 ubwo yari afite imyaka 5 y'amavuko, nibwo yaje kwemezwa nk'Umu-dj muto wo mu kabyiniro (Youngest Club Dj), nyuma yo kumara iminota 60 (isaha imwe) acuranga mu kabyiniro kitwa 'Platinum Lounge' mu mujyi wa Cosmo muri Johannesburg.
Icyo gihe yahise akuraho agahigo kari gasanzwe gafitwe n'umwana wo mu Buyapani wabikoze afite imyaka 6 y'amavuko icyo gihe.
Kuva icyo gihe yatangiye kwamamara ku Isi, atangira kwitabira amarushanwa akomeye nka American Got Talent ndetse atangira kwegerwa na kompanyi zitandukanye bamugira brand ambassador wabo.
Ibyo wamenya ku mwana ufite agahigo ko gutangira umwuga wo kuvanga imiziki akiri muto ku Isi
Jul 14, 2025 - 22:37
Oratilwe AJ Hlongwane w'imyaka 13 y'amavuko wamamaye mu mwuga wo kuvanga imiziki (Dj) nka 'Dj Arch Jnr ukomoka muri Afurika y'Epfo, niwe ufite agahigo ko kuba umwana watangiye uyu mwuga wo gucuranga akiri muto ku Isi.