Ibyemezo na serivise birimo kuvugurura inyubako byakuriweho amahoro-Perezida Kagame

Ibyemezo na serivise birimo kuvugurura inyubako byakuriweho amahoro-Perezida Kagame

 Dec 7, 2023 - 10:10

Umukuru w'Igihugu Paul Kagame yakuyeho amahoro kuri serivise n'ibyemezo bisanga 12 birimo icyemezo cyo kuba mu mudugudu wo mu cyaro.

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, yasinye iteka rikuraho kwishyura amahoro ku abantu basaba serivise n'ibyemezo bigera kuri 12 mu nzego zinyuranye za Leta. 

Iri ni iteka n°075/01/ ryo ku wa 04/12/2023 rishyiraho amahoro yakwa kuri serivise ku byemezo bitangwa n'inzego z'imitegekere y'igihugu zegerejwe abaturage, ryasohotse mu Igazeti ya Leta idasanzwe ryasohotse ku wa 05/12/2023.

Mu ngingo ya 26, izo zerivisi zakuriweho amahoro, ni izi zikurikira: Iy'ihererekanya ry'uburenganzira ku mutungo utimukanwa, icy'umutungo w'ubutaka gitangwa na komite y'ubutaka, icy'iyandikishwa ry'ubutaka, icyo gusaba inyubako, n'icyo kuvugurura inyubako.

Harimo kandi, icyo kubakaba uruzitiro, icyo kubaka mu mudugudu w'icyaro, icy'uko umuntu akiriho, icy'uko umuntu yapfuye, icyo gutwika amakara, amatafari, icyo gusarura ishyamba, ndetse n'icy'ubwishingire bw'umuntu. 

Nubwo bimeze gutya, ariko kandi, iri teka rivuga ko amahoro kuri izi serivise yakuweho, ariko kandi ubikeneye azajya agana inzego zibifite mu munshimgano.