Ibitego bitatu bya Kylian Mbappé byatumye akora amateka

Ibitego bitatu bya Kylian Mbappé byatumye akora amateka

 Nov 27, 2025 - 19:00

Rutahizamu w’Umufaransa Kylian Mbappé yongeye kwerekana ubuhanga n’ubukana bwe mu mikino ya UEFA Champions League, nyuma yo gutsinda ibitego bitatu (hat-trick) mu gihe gito cyane, iminota 6 n’amasegonda 43, mu mukino Real Madrid yatsinzemo Olympiacos.

Iyi hat-trick yahise yinjiza Mbappé mu mateka mashya ya UCL, aho yabaye umukinnyi wa kabiri ufite hat-trick yihuse kurusha abandi mu mateka y’iri rushanwa rikomeye kurusha ayandi ku mugabane w’u Burayi.

Hat-trick zihuse cyane mu mateka ya UEFA Champions League:

1 Mohamed Salah: iminota 6, amasegonda 12, ubwo Liverpool yakinaga na Rangers, tariki 12/10/2022.

2 Kylian Mbappé: iminota 6, amasegonda 43 mu mukino Real Madrid yakinnye na Olympiacos tariki 26/11/2025.

3 Bafétimbi Gomis: iminota 8, amasegonda 45, ubwo Lyon yakinaga na Dinamo Zagreb tariki 07/12/2011.

Gutsinda kwa Mbappé kwabaye ikimenyetso cy’umusaruro uri hejuru akomeje kugaragaza muri Real Madrid, ndetse birushaho kugaragaza impinduka nini yazanye mu busatirizi bw’iyi kipe nyuma yo kuyerekezamo. 

Abasesenguzi b’umupira w’amaguru bakomeje kuvuga ko uyu mukinnyi ashobora gukomeza gukiraho uduhigo twinshi mu gihe yaba akomeje kuzamura urwego rwe gutya.

Kylian Mbappé akomeje kwandika amateka muri UEFA Champions League

Kylian Mbappé akomeje kugira uruhare rukomeye mu ntsinzi za Real Madrid