Ibice ukwiye kwitondera mu gihe witera Umubavu 

Ibice ukwiye kwitondera mu gihe witera Umubavu 

 Apr 28, 2023 - 08:17

Umubavu uzwi mu ndimi z'amahanga nka Perfume, ni kimwe mu byo abantu bifashisha bitera kugira ngo bagire impumuro nziza ku buryo uwo banyuzeho asigara yumva impumuro yabo. Ni ubwo bimeze bityo, hari ibice by'umubiri byagakwiye kwitonderwa kuko Umubavu ubyangiza.

Hanna Collingwood English, umushakashatsi ku bijyanye n'ikorwa ry'imiti n'ibiyigize ndetse akanita ku ngaruka ishobora guteza, avuga ko Ijosi n'Igituza ari ahantu abantu bagakwiye kwirinda gutera Imibavu.

Hanna, abinyujije mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yarondoye ibyiza byo kwitera Umubavu maze nyuma akomoza ku kuba abantu bawukoresha bagakwiye bazi kuwukoresha ku buryo bakumira ibyago byakwibasira uruhu rwabo byaba iby' ako kanya cyangwa by' igihe kirekire.

Ibi abivuga ashingiye ku kuba imibavu iba ikozwe mu binyabutabire bitari bibi ku mubiri ariko ko bishobora gutuma uruhu rworoha ku buryo rwakwinjirwamo n’imirasire ikarwangiza.

Hanna yunzemo ko bishobora no kuba intandaro yo gutera uruhu kwivumbagatanya, rukaba rwazaho ibirabaraba (ibimeze nk’amabara) cyane ko ibyo bice ari ibice bihingukirwaho cyane n’imirasire yangiza izwi nka Rayons Ultraviolets by’umwihariko mu gihe cy’impeshyi.

Uyu mushakashatsi we ubwe yitanzeho urugero avuga ko mu kwitera umubavu, yibanda mu irugu, ku gice cy’inyuma ku gikanu aho yise mu mizi y’umusatsi, ahantu agaragaza ko iyo umuntu ahisemo kuhatera bituma impumuro y’umubavu yiteye ayimarana umwanya muremure kandi ntibigire ingaruka mbi ku buzima bwe.