Helping Heart Family Rwanda yaguye ibikorwa

Helping Heart Family Rwanda yaguye ibikorwa

 Aug 14, 2024 - 14:38

Umuryango Helping Heart Family Rwanda ubarizwa mu karere ka Huye umenyerewe mu bikorwa byo gufasha abana bato n'abandi bugarijwe n'ibindi bibazo by'ubukene, watangije itsinda rizajya rifasha abantu gutegura ibirori bitandukanye.

Helping Heart Family Rwanda ni umuryango umaze igihe kitari kinini ushinzwe kuko watangiye gukora mu mwaka wa 2021, gusa iyo urebye ibikorwa bamaze kugeraho n'ibyo bakomeje gukora usanga biruta kure imyaka mike bamaze bakora.

Uyu muryango washingiwe mu Karere ka Huye ari naho ugikorera kugeza ubu, ukaba warashinzwe bafite intego yo guharanira no kurengera uburenganzira bw'umwana binyuze mu bikorwa n'imishinga itandukanye bagenda bakora bafasha abo bana.

Bimwe mu bikorwa bakorera abana harimo kubishyurira ubwisungane mu kwivuza, kubishyurira amashuri, ni ukuvuga kubagurira ibikoresho by'ishuri n'ibindi umwana akenera kugira ngo abashe gukurikirana amasomo atuje. Ntabwo ari abana gusa bafasha kuko bafasha n'abakobwa babyariye iwabo.

Kugeza ubu mu gihe k'imyaka isaga itatu uyu muryango umaze ukora, bamaze gufasha abana n'abakobwa babyariye iwabo bagera ku 150, harimo abo bakuye mu mihanda babasubiza mu miryango bavukamo, abandi bakabasubiza mu ishuri (Ku baritaye).

Kuri ubu uyu muryango ukaba wamaze gutangiza itsinda ry'abasore n'inkumi ryitwa 'Rwanda Elegancy Protocol' rizajya rifasha abantu gutegura ibirori bitandukanye, ibizwi nka 'Protocol' mu rurimi rw'icyongereza.

Uretse kuba iyi 'Protocol' izajya ifasha abantu kubategurira ibirori byabo bikagenda neza, ikaba yanashinzwe mu rwego rwo kujya yunganira uyu muryango mu buryo bw'ubushobozi. Ni ukuvuga ko amafaranga azajya ava mu kazi bazajya baba bahawe ari yo azajya ajyanwa mu bikorwa byo gufasha aba bana n'abagore babyariye iwabo.