Harry Styles yaconze ruhago ku rubyiniro imvumbi riratumuka

Harry Styles yaconze ruhago ku rubyiniro imvumbi riratumuka

 Jun 29, 2023 - 07:00

Umuhanzi Harry Styles, umuwe mu bakunzwe ku isi, yongeye kunezeza abafana be, ubwo yaberekaga ubuhanga bwe kuri ruhago, abifanyije no kuririmba.

Nubwo ari icyaamamare mu njyana ya pop, Harry Styles, bitamugoye, yerekanye ubuhanga bwe butangaje ku mupira w’amaguru ubwo yari mu gitaramo. Styles urimo gukora ibitaramo bizenguruka Uburayi, yerekanye ko atari mubi mu guconga ka ruhago.

Harry Styles yaconze ka ruhago arimo kuririmba 

Ashobora kuba yaramenyekanye cyane mu isi y’umuziki, ariko mbere yo kwinjira mu muziki, yari umukinnyi w’umupira w’amaguru.

Mu myaka ye ya mbere, yari mu ikipe y'umupira w'amaguru iwabo, Holmes Chapel Hurricanes. Bigaragara ko gukunda siporo n'ubuhanga bwe byagumanye na we mu rugendo rwe rwa muzika. Styles ntabwo yigeze ahisha ko akunda Manchester United, ikipe adahwema gushyigikira. Ubwitange nk'umufana, bwagaragaye no mu gihe yamaranye na One Direction, kuko yakundaga kwambara imyenda yayo.

Nubwo Harry Styles azwi ku isi yose kubera ko indirimbo ze zagiye zikundwa cyane ku isi ndetse n’imyambarire ye, gukunda umupira w'amaguru byatangiye mu bwana bwe mu gace ka Holmes Chapel i Cheshire, mu Bwongereza. Yari umukinnyi mu ikipe ya Holmes Chapel Hurricanes, aho yerekanye impano ye n'ishyaka rya siporo akiri muto cyane. Ishyaka rye mu kibuga ryaragaragaye, kandi yashoboye kugumana ubwo buhanga, nubwo aho yamenyekanye cyane ari mu muziki.

Harry Styles kuva na kera yari yarihebeye ruhago, nubwo yaje kubaka izina mu muziki 

Urukundo rwa Harry Styles ku mupira w’amaguru, ntirugarukira gusa ku gushyigikira ikipe akunda. Yakunze kugaragara akina imikino yumupira w'amaguru idasanzwe mu gihe k’ibitaramo bye, ndetse no mugihe cyo kuruhuka. Yaba arimo gukina byo kwishimisha cyangwa akina imikino yo gutera inkunga ibikorwa by’urukundo, Styles urukundo rwa siporo yakurabye rugaragara.