Harry ntabwo yagaragaye mu rukiko ku munsi wa mbere

Harry ntabwo yagaragaye mu rukiko ku munsi wa mbere

 Jun 6, 2023 - 01:58

Igikomangoma Harry wagombaga kugaragara imbere y'urukiko ku munsi wa mbere w'iburanisha ry'urubanza rwe, ntabwo yagaragaye.

Urubanza igikomangoma Harry aregamo Daily Mirror kwinjira muri terefone ye(phone hacking), rwatangiye adahari, ndetse umucamanza ntiyabyishimiye.

Umwunganizi wa Harry yavuze ko atari buboneke mu rukiko kuko yari yafashe indege iva Los Angeles ku Cyumweru, nyuma y'isabukuru y'amavuko y'umukobwa we Lilibet w’imyaka ibiri.

Prince Harry ntabwo yagaragaye mu rukiko 

Justice Timothy Fancourt yagize ati: "Ndatunguwe gato", avuga ko yategetse Harry kwitaba urukiko ku munsi wa mbere w'urubanza rwe.

Ku rundi ruhande, umwunganizi w'ikinyamakuru Mirror Group, Andrew Green, yavuze ko yababajwe cyane no kuba Harry adahari ku munsi wo gutangiza urubanza.

Urubanza ruregwamo Daily Mirror ni urwa mbere mu manza nyinshi z'igikomangoma zashinjaga itangazamakuru, rugiye kuburanishwa.

Ikindi kandi, Harry, w'imyaka 38, azaba umunyamuryango wa mbere w’umuryango w’ibwami mu Bwongereza, uzaba ugiye gutanga ubuhamya mu rukiko mu myaka irenga ijana. Biteganijwe ko azasobanura umubabaro n'umujinya we kubera kuzongea n'itangazamakuru mu buzima bwe bwose, n'ingaruka bigira ku bamukikije.

Yashinje abanyamakuru kuba barateje impanuka y'imodoka yahitanye nyina, igikomangomakazi Diana, anavuga ko gutotezwa n’ibindi bibi bigaragara mu binyamakuru byo mu Bwongereza, birimo inkuru zishingiye ku ivangura, byatumye we n'umugore we Meghan bahungira muri Amerika mu 2020 bakava mu bwami.

Prince Harry ahanganye n'itangazamakuru mu rukiko 

Dusubiye inyuma gato, ubwo yari amaze kugira imyaka 12, mu 1996, ni bwo Mirror yatangaje ko Harry yababajwe cyane no gutandukana kwa nyina na se, ubu wanamaze kuba Umwami Charles III.

Harry yavuze mu nyandiko z’urukiko ko izo nkuru zakomezaga gutangazwa, zamuteye kwibaza uwo ashobora kwiringira kuko yatinyaga inshuti na bagenzi be bamugambaniye bajyana amakuru mu binyamakuru. Mu by'ukuri, ngo ibyo byatumye inshuti zigenda zimushiraho gake gake, ndetse ngo byanaviriyemo ibibazo byinshi byo kwiheba na paranoia.