Mu kiganiro yagiranye na Courtesy kuri You Tube yumvikanye yigamba cyane ko iyo ari ku rubyiniro abafana bumva indirimbo ze amarangamutima akabarenga bagatangira kurira.
Avuga ko afite ubushobozi bwo gukurura amarangamutima y'abafana bakaryoherwa n'umuziki bitewe n'ukuntu indirimbo ze ziba zanditse bagatangira kurira.
Ati "Iyo ndi kuririmba bafana bararira. Nta wundi muhanzi wo muri Uganda wari wabikora. Ndirimba indirimbo zigera ku ndiba y'umutima zikabakoraho cyane bakandirira.
"Urugero mwareba nk'indirimbo 'Panama'. Iyi ni imwe mu ndirimbo zikora ku mitima y'abantu bagasuka amarira."
Kuri Bugie avuga umuziki ari ukwishima, kandi agahamya ko agomba gukora indirimbo zizamura amarangamutima y'abafana.
Ati "Nshaka ko abafana bumva neza urukundo rw'umuziki."


Gloria Bugie yikomanze ku gatuza ko ariza abafana
