Ni uruzinduko rwa kabiri Gen Muhoozi usanzwe ari n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka agiriye mu Rwanda muri uyu mwaka.
Yakiriwe na Charge d’Affaires wa Ambasade ya Uganda i Kigali, Anne Katusiime, Brigadier General Willy Rwagasana ukuriye abashinzwe umutekano w’abayobozi bakuru b’igihugu n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga.
Yaherukaga muri iki gihugu ku wa 22 Mutarama, agirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame.
Nyuma y’urwo ruzinduko, Guverinoma yatangaje ko "yabonye ko hari gahunda yo gukemura ibibazo byagaragajwe n’u Rwanda, ndetse n’ubushake bwa Guverinoma ya Uganda mu gushaka umuti w’ibibazo bitarakemuka," yemeza ko umupaka uzafugurwa ku wa 31 Mutarama 2022.
Ariko bijyanye n’amabwiriza yo gukumira ubwiyongere bw’icyorezo cya COVID-19, umupaka wo ku butaka wari ugifunze ku bagenzi badafite impamvu zihutirwa, kugeza ku wa 7 Werurwe ubwo imipaka yose yafungurwaga.
Gen Muhoozi aheruka gutangaza ko nyuma y’ikiganiro yagiranye na Perezida Kagame, "twemeranyije ko nzasubira i Kigali mu minsi iri imbere kugira ngo dukemure ibibazo byose bigihari hagati ya Uganda n’u Rwanda."
U Rwanda rwageze aho rusaba abaturage barwo kutajya muri Uganda kubera ibibazo birimo uburyo bahohoterwaga, bagafungwa nta mpamvu, bagakorerwa iyicarubozo ubundi bakajugunywa ku mupaka nta kintu na kimwe bafite.
Mu gihe ibihugu byombi biri mu nzira yo kumvikana, uruzinduko rwa Gen Muhoozi rushobora kongerera imbaraga ubuhahirane.
Abantu bajya muri Uganda basabwa ibyangombwa by’inzira nka pasiporo (passport) cyangwa Laissez – Passer.
Basabwa kandi kuba bipimishije COVID-19 hakoreshejwe igipimo cya PCR ku bantu badaturiye n’umupaka. Abawuturiye bo basabwa gukoresha igipimo cya Rapid TEST.
Kainerugaba yari yabanje guteguza abantu ko agiye kugaruka mu Rwanda.
After a long discussion with my uncle, President Kagame, this morning we have agreed that I return to Kigali in the coming days to sort out all outstanding issues between Uganda and Rwanda. pic.twitter.com/99eFIB8ax4
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) February 28, 2022


Kainerugaba Muhoozi yasesekaye I Kigali aho agiye kugirana ibiganiro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
