France: Abapadiri bahawe amakarita agiye kujya abatamaza

France: Abapadiri bahawe amakarita agiye kujya abatamaza

 May 26, 2023 - 12:24

Nyuma yuko Unufaransa ari kimwe mu bihugu byugarijwe n'ihohotera rishingiye ku gitsina rikorwa n'abitwikiriye idini gatorika, ingamba ni zose.

Abapadiri gatolika bo mu Bufaransa  bategetswe kwambara amakarita yerekana itara ryerekana ibimenyetso kugira ngo abaturage babashe kumenya niba bakurikiranyweho icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ikarita izagaragaramo QR code, ishobora gusuzumwa na terefone igendanwa, izashyira ahagaragara itara ritukura, orange, cyangwa icyatsi kibisi bitewe n’uko nyir'ubwite yari yarambuwe kuba padiri cg nta kibazo afite.

Ariko kandi, iyi gahunda igamije kurinda abasenga ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ikibazo cyarushijeho gushimangirwa na raporo yo mu Gushyingo, aho abepiskopi 11 b’Abafaransa cyangwa abahoze aribo, bashinjwaga guhohotera cyangwa bananiwe kugatanga abakoze ibyaha.

Amatara atukura yerekana ko umupadiri yambuwe ububasha bwo gutanga amasakaramentu. Amatara ya orange azerekana ko padiri afite ububasha buke bitewe n’ibyo yakoze cyangwa ibihano yahawe.

Amatara yicyatsi azerekana ko padiri yemerewe gutanga amasakaramentu yuzuye.

Sisitemu yashizweho kugira ngo ishyigikire inyandiko zisanzwe zikoreshwa na kiliziya gatolika mu Bufaransa mu gihe igerageza guhashya ihohoterwa rikorwa mu rwego rwayo.

Mu Gushyingo 2022, abasenyeri 11 bashinjwaga kuba barahohoteye cyangwa bitwikiriye Kiliziya Gatolika y’Ubufaransa mu gukora ibyaha.

Mu bakurikiranyweho icyaha cy’ubugizi bwa nabi cyangwa ibindi, harimo uwahoze ari Arikiyepiskopi wa Bordeaux, Karidinali Jean-Pierre Ricard. Yiyemereye ko yitwaye mu buryo buteye isoni ku mwana w'imyaka 14 igihe yari umupadiri, mu myaka irenga mirongo itatu ishize.

Nyuma y’iperereza ry’imyaka ibiri nigice, raporo yigenga yasohotse ku ya 4 Ukwakira 2021 isobanura amateka menshi y’ihohoterwa ryakorewe muri iryo torero, ivuga ko abantu 330,000 bakorewe ihohoterwa mu gihe cy’imyaka 70.