Filime y'umugore wa Perezida Donald yatewe uw'inyuma muri Afurika y'Epfo

Filime y'umugore wa Perezida Donald yatewe uw'inyuma muri Afurika y'Epfo

 Jan 30, 2026 - 23:34

Filime mbarankuru ivuga ku buzima bwa Melania Trump yari yari iteganyijwe gusohoka ku isi hose kuri uyu wa Gatanu, icyakora bitunguranye tiyaje kwerekanwa mu gihugu cya Afurika y’Epfo. 

Ibigo bikomeye byerekana sinema birimo Ster-Kinekor na Nu Metro byayikuye ku rutonde rwazo hasigaye iminsi mike ngo itangire kwerekanwa.

Sosiyete iyikwirakwiza, Filmfinity, yatangaje ko icyemezo cyafashwe hashingiwe ku “bihe biriho ubu”, itatanze ibisobanuro birambuye, ibintu byateje impaka n’ibiganiro mu bakurikirana sinema n’amakuru mpuzamahanga.

Abasesenguzi mu bya politiki no mu bya sinema bavuga ko iki cyemezo gishobora kuba gifitanye isano n’umwuka mubi wa politiki uri hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyobowe na Donald Trump n’igihugu cya Afurika y’Epfo, ndetse n’impungenge ku ngaruka zashoboraga kugaragara mu mibereho n’imibanire y’abantu.

Nubwo bimeze bityo, filamu ntibujijwe ku mugaragaro na Leta ya Afurika y’Epfo, ahubwo ni icyemezo cyafashwe n’abayikwirakwiza bayo gusa. Mu bindi bihugu byo ku isi, filamu izakomeza kwerekanwa nk’uko byari byateganyijwe, ndetse ikazaboneka no ku mbuga za interineti zikorana na Amazon MGM Studios, ku bareba filamu ku rwego mpuzamahanga.