FIFA yahaye Al Nassr ibihano bikakaye

FIFA yahaye Al Nassr ibihano bikakaye

 Dec 20, 2025 - 15:06

Nyuma yo kongeramo abakinnyi bakomeye barimo Joao Felix na Kingsley Coman, ubu ikipe ya Al Nassr yafatiwe ibihano bikomeye bishobora kudindiza umusaruro mwiza yatangiranye umwaka mushya w'imikino.

Mu itangazo ryasohowe ku wa Gatanu n’akanama ka FIFA gashinzwe gukurikirana imanza, Al-Nassr yashyizwe ku rutonde rw’amakipe yo muri Saudi Pro League yabujijwe kwinjiza abakinnyi bashya.

Tariki ya 19 Ukuboza ni yo yatangajwe nk’itangiriro ry’iki gihano, ariko ntihigeze hatangazwa igihe kizamaraho.

Icyakora ibi bitandukanye n’ibihano bisanzwe FIFA itanga, aho igaragaza umubare w’amasoko y’igura n’igurisha ikipe iba ibujijwe.

Ku kibazo cya Al-Nassr, byagaragajwe ko igihe iki gihano kizamaraho kitaramenyekana, ibintu byateje impungenge n’urujijo mu bayobozi b’iyi kipe.

Uku kudasobanuka kwatumye i Riyadh havuka impungenge, cyane ko Al-Nassr yari yaratangiye gutegura umushinga wo kongera imbaraga mu ikipe mu gice cya kabiri cy’uyu mwaka w’imikino.

Al-Nassr si yo kipe yonyine yahuye n’iki gihano, kuko n’izindi kipe zo muri Saudi Arabia nka Al Shabab, Damac na Al Riyadh na zo ziri ku rutonde rwa FIFA rw’amakipe yabujijwe kwandikisha abakinnyi bashya.

Amakuru aturuka hafi y’iki kibazo agaragaza ko gishobora kuba gifitanye isano n’ibibazo by’imari n'inshingano zitujujwe neza n'ubuyobozi bw'ayo makipe.

FIFA ivuga ko iki gihano gishobora gukurwaho mu gihe izo nshingano zaba zimaze kuzuzwa nkuko bisabwa.

Abakunzi ba Al-Nassr bakomeje gukurikirana iki kibazo, bategereje kureba niba ubuyobozi bw’iyi kipe buzihutira kugikemura kugira ngo kotabangamira intego zabo z’uyu mwaka w’imikino.

FIFA yahaye Al Nassr ibihano bikakaye